• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
14/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
14/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva
14/10/25
Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira

Leta ya Uganda yatangaje umuntu wa mbere wahitanwe na Covid-19

Umwanditsi
July 23, 2020

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda kuri uyu wa 23 Nyakanga 2020, yemeje ko hari umuntu umwe wapfuye ahitanwe n’icyorezo cya Covid-19. Uwahitanwe n’iki cyorezo ni umugore w’imyaka 39 y’amavuko wo mukarere ka Namasindwa hafi y’umupaka w’iki gihugu na Kenya. Uyu wapfuye yari umufasha w’abaganga, yari amaze mubitaro iminsi munani.

Nubwo uyu mugore wapfuye atuye ku mupaka uhuza iki gihugu na Kenya, abashinzwe ubuzima batangaje ko ntakerekana ko yaba yaragiye muri Kenya, igihugu kibasiwe n’iki cyorezo kikanagira abanduye benshi kurusha Uganda.

Uwo mugore wapfuye, yari umufasha w’abaganga ku bitaro, akaba yagejejwe kwa muganga itariki 15 z’uku kwezi kwa karindwi 2020 arembejwe n’umusonga, ahitanwa n’iki cyorezo hashize iminsi umunani.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ivuga ko abantu mirongo itatu bashobora kuba baregeranye n’uwo mugore bashyizwe mu kato, bakaba bakirimo gushakisha abandi baba barahuye nawe.

Nkuko BBC ibitangaza, Uganda yatangiye intambwe zo gukuraho cyangwa se koroshya amategeko ya “guma murugo”, aho mu kwezi kwa gatanu abadandaza mu bice bitandukanye kandi bituwe cyane muri Kampala bemerewe  guzubukura ibikorwa byabo. Kugeza ubu, Uganda imaze gutangaza abantu 1,079 banduye Covid-19.

Munyaneza Theogene/ intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5889 Posts

Politiki

4140 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1020 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

147 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga