Kamonyi: Ntabwo amazi y’imvura azongera kudutegeka-abahinzi ba Kamiranzovu

Imyaka irasaga 20 abahinzi mu gishanga cya Kamiranzovu ndetse na Bishenyi nta mwaka wihirika batangirijwe imyaka n’ibiza by’amazi y’imvura aturuka ahanini mu misozi ikikije iki gishanga. Abahinzi, barishimira ko iki gishanga ubu cyatangiye gutunganywa mu buryo batazongera kwangirizwa imyaka n’ibiza. Bizeye umusaruro utagira kidobya.

Abahinga muri iki gishanga bavuga ko nyuma y’imyaka itari mike bahangayikishijwe n’amazi y’imvura yatezaga ibiza bikabangiriza imyaka, ubu ngo kuva gitunganijwe ntibazongera gutegekwa n’amazi, ahubwo nibo bazajya bayategeka, bakayayobora aho bashaka mu mirima.

Twagiramungu Pascal, umuhinzi mu gishanga cya Kamiranzovu mu myaka isaga 30 ishize, avuga ko gutumganya iki gishanga bikemuye burundu ikibazo cy’isuri n’amazi yose y’imvura yabateraga akabangiriza imyaka mu gihe cy’ihinga.

Aha ni hamwe muho bazajya bafungira amazi yoherezwa mu mirima.

Ati“ Ubu amazi ntabwo azongera kudutegeka ahubwo ni twebwe nk’abahinzi tuzajya tuyategeka kuko tuzajya tuyafungira aho turi kuyategurira, tuyanyuze aho dushaka kandi tuyayobore mu mirima yacu bitewe n’uko tubona tuyakeneye”. Akomeza ahamya ko imiyoboro yaciwe ku mpande z’igishanga no hagati ndetse n’imirwanyasuri, byose bigamije gutuma babasha gukoresha igishanga uko babishaka no mu bihe by’imvura.

Sangwa Marie Solange, umuhinzi muri iki gishanga avuga ko ari muri imwe mu mazone agize Koperative y’abahinzi bakorera muri iki gishanga. Ahamya ko itunganywa ry’iki gishanga riha icyizere abahinzi cyo kutazongera guhomba imyaka yabo bitewe n’ibiza. Avuga ko nta mwaka washiraga badahombejwe n’ibiza by’amazi y’imvura ariko ubu ngo bagiye kujya bahinga bizeye kweza. Avuga kandi ko na mbere y’uko bahinga, imirimo yo gutunganya iki gishanga ngo yahaye benshi akazi babasha kwikenura.

Ati” Uretse ibintu bitungurana, bidasanzwe bishobora kuza ariko ibyo dusanzwe tubona byazaga ntaho bizongera kuduhera, turabihannye ku buryo nta mpungenge tugitewe n’ibyajyaga bidutera bikaduhungabanya mu buhinzi bwacu.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko batekereje gutunganya iki gishanga bitewe n’akamaro babona gifitiye abaturage, Akarere n’Igihugu muri rusange kuko ngo imyama ihera idatunga gusa abagikoreramo, ahubwo igera hirya no hino mu gihugu. Avuga ko yishimira uruhare abahinzi bari kugira mu mitunganyirize y’iki gishanga.

Igishanga kirimo gutunganywa gifite ubuso bwa Hegitali 42. Gihingwamo imboga z’amoko atandukanye ndetse n’imbuto. Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 123 niyo azagenda ku mirimo yo kugitunganya, harimo Miliyoni 42 zizagenda kubikoresho, hakaba kandi Miliyoni 81 zizagenda mu gutunganya imiyoboro no kubaka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →