• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
22/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
22/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
22/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Huye: Abakoresha umuhanda Mukoni-Mpare Gishamvu, baratabaza kubera abagizi ba nabi

Umwanditsi
July 26, 2020

Abakoresha umuhanda mukoni –Mpare Gishamvu uturuka ku Mukoni mu Murenge wa Tumba mu karere ka Huye, bavuga ko babangamiwe n’ibikorwa by’urugomo bibakorerwa cyane cyane mu masaha ya nimugoroba na mugitondo kare/murukerera, aho abagizi ba nabi bihisha mu ishyamba bita irya IRST bakambura abahanyura ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Ku muhanda uva mu mujyi wa Huye ujya i Tumba no mu i Rango, hepfo gato ya kaminuza y’u Rwanda aho bita ku mukoni, uhabona umuhanda ushamikiyeho ujya mu kagali ka Mpare ukomeza mu murenge wa Gishamvu. Aho uyu muhanda utangirira uva ku Mukoni ukikijwe n ‘ishyamba ry’icyahoze ari IRST.

Abakoresha uyu muhanda baravuga ko muri iri shyamba hihishamo abagizi ba nabi bakambura abahanyura kuburyo mu masaha ya nimugoroba na mugitondo/murukerera bagira ubwoba bwo kuhanyura.

Abaturage bagaragaza ko muri iri shyamba hari abantu bamaze kuhaburira ubuzima bitewe n’ubujura n’urugomo by ‘aba bagizi ba nabi bihisha muri iri shyamba bakaba basaba ko hashyirwa abacunga umutekano buri gihe ndetse hakajya n’amatara yo ku muhanda kugira ngo habone .

Umwe mu bahahuriye n’abo bambuzi yagize ati: “Jyewe nazindutse ngiye ku kazi mu mugi mpura nabo baranyirukankana kubw’amahirwe ndabacika, ubu sinshobora kuzinduka ngo mpanyure”.

Uretse no kuhanyura n’amaguru kandi ngo nta na moto babona yakwemerera kubatwara bumaze kwira, n’uwemeye kuhajya ngo aca amafaranga menshi bigatuma abo bwiriyeho bahitamo gucumbika ntibatahe.

Uko ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bubona iki kibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko iki kibazo bagiye kugikemura kuko ngo hari irondo ry’umwuga bahashyize bakaba bagiye kuzajya bagenzura buri gihe ko rikora neza akazi karyo.

Ikindi kandi ngo mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye, nk’ubuyobozi bateganya muri uyu mwaka w’ingengo y’imari gushyira amatara kuri uyu muhanda kugira ngo habe umutekano usesuye.

Meya Sebutege yagize ati: “Twahashyize irondo ry’umwuga ku bufatanye n’abaturage n’umurenge wa Tumba, ariko kandi turateganya no kuhashyira amatara kugira ngo habone nabyo turizera ko bizatuma urwo rugomo ruhacika”.

Uyu muhanda unyura mu mirenge ya; Tumba na Gishamvu yo mu karere ka Huye ukaba ndetse unahuza aka karere ka Huye n’aka Nyaruguru.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga