• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
22/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
22/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
22/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Koreya ya Ruguru yakajije ingamba nyuma yo gutangaza umuntu wa mbere ikekaho Coronavirus

Umwanditsi
July 26, 2020

Igitangazamakuru KCNA cya Leta ya Koreya ya ruguru cyatangaje ko umuntu wari waratorotse akajya muri Koreya y’epfo mu myaka itatu ishize, mu cyumweru gishize yagarutse mu gihugu anyuze mu karere k’umurongo ubigabanya, akaba afite ibimenyetso bya Covid-19.

Kim Jong-un, umutegetsi mukuru w’iki gihugu, yakoresheje inama y’ako kanya hamwe n’abategetsi bakuru, ategeka ko akarere k’umujyi wa Kaesong uri ku mupaka gashyirwa muri gahunda ya “guma mu rugo”.

Koreya ya ruguru, igihugu kizwiho kubaho ubuzima bwo mu ibanga rikomeye, mbere yari yatangaje ko nta muntu n’umwe wanduye Covid-19 uharangwa, ibyo abasesenguzi bavuga ko ari ibintu bisa nk’ibidashoboka.

Igitangazamakuru KCNA cyagize kiti: “Habaye igikorwa cyihutirwa mu mujyi wa Kaesong aho umuntu wari waragiye mu majyepfo mu myaka itatu ishize, umuntu ucyekwa ko yanduye virusi yagarutse ku itariki ya 19 y’ukwezi kwa karindwi 2020 nyuma yo kwambuka umurongo w’umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Mu nama yabaye ejo ku wa gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020 y’abagize biro nkuru ya politike y’ishyaka riri ku butegetsi, Perezida Kim yategetse ko hafatwa “ingamba zihutirwa zikaze cyane ku kigero cyo hejuru gishoboka” mu rwego rwo guhashya iyi virusi.

Igitangazamakuru KCNA cyongeyeho ko Perezida Kim yanatangije iperereza ku kuntu uwo muntu yashoboye kwambuka uwo mupaka urinzwe bikomeye, aburira ababigizemo uruhare ko hari “igihano gikaze” kibategereje.

Ku rundi ruhande, BBC itangaza ko mu minsi ya vuba ishize Koreya ya ruguru ntiyigeze itangaza amakuru n’amwe yuko hari umuntu wambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuva mu mezi atandatu ashize ubwo coronavirus yakwiraga mu bice bitandukanye ku isi, Koreya ya ruguru yafunze imipaka yayo ndetse ishyira mu kato abaturage babarirwa mu bihumbi.
Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa karindwi, Perezida Kim yashimagije “intsinzi ikomeye” y’iki gihugu mu guhangana na Covid-19.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga