• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
29/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
29/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
29/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Ubukana bwa Coronavirus bwatumye utubari duhagarikwa mu Gihugu cya Kenya

Umwanditsi
July 27, 2020

Uhuru Kenyatta, Perezida w’Igihugu cya Kenya yongereye igihe cyo kutemerera buri wese gutembera mu masaha y’ijoro mu gihe cy’iminsi 30 mu gihugu cyose kubera imibare y’abanduye icyorezo cya coronavirus ikomeza kwiyongera mu Gihugu.

Mu ijambo yashyikirije nyuma yo kuganira na ba Guverineri b’Intara, Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ingingo yo gufunga utubari mu gihe kitazwi guhera kuri uyu wa 27 Nyakanga 2020, saa sita z’ijoro.

Kenyatta, yatangaje kandi ko kizira kikaziririzwa gucuruza inzoga mu nzu y’uburiro/Restaurant. Yavuze ko uzafatwa arimo gucuruza inzoga aho ariho hose bazahita bamwambura burundu uburenganzira bwo kongera gucuruza.

Hari haciye iminsi 21 Leta itangaje ingingo zo koroshya, ariko ikaba yari yatangaje ko itazashidikanya kongeara gufata icyemezo cyo gisumbyeho mu gihe ibintu byakomeza biba nabi.

Perezida Kenyatta, avuga ko atewe impungenge n’uburyo iki cyorezo kigenda kiyongera ku rugero ruteye ubwoba mu rubyiruko. Asaba abanyagihugu bose ba Kenya kwita ku buzima bw’uru rubyiruko bakifatira ingingo yo kwirinda bonyine kuko “Leta idashobora kubona abapolisi ahantu hose”.

Yagize ati: “Igihe kirageze kugira ngo buri wese arebe ikiruta ikindi, nk’ababyeyi, nka bene wacu na bashiki bacu, buri muntu akibaza icyo ashinzwe ku bamukikije n’abo ashinzwe. Ntidushobora kubona umupolisi kuri buri rugo”.

Akomeza ati:” Abakenya 280 bamaze kuhasiga ubuzima kandi n’abandi baracyapfa. Ikibazo ni ukumenya gusa niba iyo mibare izagera igihe ikagabanuka cyangwa se niba tugiye guhura n’ibiza/ibidasanzwe. Ikigaragara ni uko turi mu ntambara n’umwanzi utaboneka kandi udafite impuhwe”.

Akomeza ati:” Niba umuntu yinjiye mu iduka ryawe, nawe ukaba ufite ibyo ucuruza, akaba aje kubishaka, mu gihe adafite agapfukamunwa, mutegeke akambare!”.

Abamaze kwandura iki cyorezo cya Covid-19 nkuko BBC ibitangaza, mu gihugu cyose barenga 17.000, imibare ikomeza yiyongera umunsi ku munsi. Muri iyi minsi ibiri ikurikirana, habonetse imibare iri hejuru y’abanduye iki cyorezo.

Ejo ku cyumweru tariki 26 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yatangaje ko abashyika 960 ari bo banduye mu bantu 8,261 bapimwe mu gihe  cy’amasaha 24 gusa. Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje imibare y’abantu bagera kuri 892 banduye mu bantu 8,261 bapimwe mu masaha 24.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga