• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
29/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
29/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
29/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Umuryango wa Benjamin William Mkapa watangaje ko yishwe n’umutima

Umwanditsi
July 27, 2020

Mu muhango w’idini wo gusezera kuri Benjamini William Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania kuva 1995-2005, umuhango wabereye mu mujyi wa Dar es Salaam ejo ku cyumweru tariki 26 Nyakanga 2020, umuryango we watangaje ko yapfuye bitunguranye azize umutima.

William, umwe mu bo mu muryango wa Mkapa wavuze muri uyu muhango yagize ati: ”Amaze kumva amakuru yarahagurutse ashaka nko kugenda ariko arongera aricara yunamika umutwe, nyuma baje kureba uko ameze basanze yapfuye. Ni byiza ko tuvuga ibi kuko buri wese ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwigira inzobere”.

Ejo ku cyumweru tariki 26 Nyakanga 2020 isanduku y’umurambo wa Mkapa yazanywe n’abasirikare kuri stade Uhuru i Dar es Salaam ahabereye misa yo kumusezera.

Urupfu rwe rwatangajwe na Perezida John Pombe Magufuli mu ijoro rishyira kuwa gatanu w’icyumweru gishize, avuga ko yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari yajyanywe kuvurwa.

Perezida Magufuli yavuze ko Bwana Mkapa yariho avurirwa mu bitaro, ko amakuru arambuye ku rupfu rwe azavugwa nyuma. Igitambo cya misa cyo kumusezeraho cyitabiriwe n’abantu batandukanye, abakuru ba kiliziya gatolika muri Tanzania bamushimiye ko yayiteje imbere muri iki gihugu.

Misa yo kumusezeraho yitabiriwe n’abantu benshi.

Leta ya Tanzania yatangaje ko Benjamin William Mkapa azashyingurwa ku ivuko rye ahitwa Lupaso mu gace kitwa Mtwara mu majyepfo ya Tanzania. Imihango yo kumusezera yatangiye ejo ku cyumweru ikazageza kuwa gatatu tariki 29 z’uku kwezi kwa karindwi 2020.

Kassim Majaliwa, Minisitiri w’intebe wa Tanzania yatangaje ko kuwa kabiri ariwo munsi Bwana Mkapa azasezerwaho ku rwego rw’igihugu.

Leta y’u Burundi yatangaje ko minisitiri w’intebe Alain Guillaume Bunyonyi, yafashe urugendo ajya muri Tanzania kwifatanya nabo ”gusezera no gushyingura” Bwana Mkapa.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza mu cya kabiri kuva uyu munsi kuwa mbere kugeza kuwa gatatu ”mu rwego rwo kunamira” Bwana Mkapa.

Benjamin William Mkapa wayoboye Tanzaniya kuva mu 1995 kugeza 2005.

Imihango yo kumusezeraho ku rwego rw’igihugu nirangira kuwa kabiri, nibwo umubiri we uzajyanwa gushyingurwa ku ivuko, nk’uko Leta ya Tanzania ibivuga. Minisitiri Majaliwa nkuko BBC ibitangaza, yabwiye abanyamakuru ko umubiri wa Mkapa, wari ufite imyaka 81, uzashyingurwa kuwa gatatu tariki 29 z’uku kwezi kwa Karindwi 2020.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga