• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Emirates yemereye ubwishingizi bw’ubuntu bwa Covid-19 abagenzi bayigana

Umwanditsi
July 28, 2020

Emirates niyo kompanyi ya mbere mu zitwara abantu mu ndege yatangaje ko igiye guha abagenzi ubwishingizi ku buntu ku ndwara ya Covid-19, ni umuhate wo gushishikariza abantu kuyigana. Ni ubwishingizi buzavuza umuntu kugera ku giciro cya Miliyoni zisaga 176 z’amanyarwanda. Iyi Kompanyi yishingeye no kugeza kuwagira ibyago agapfa.

Abagenzi bazaba bashinganye ku kuvurwa, gushyirwa muri hoteli mu kato, ndetse n’ibijyanye n’urupfu mu gihe bakwandura coronavirus bari ku rugendo n’iyi kompanyi.

Abategetsi b’iyi Kompanyi, batangaje ibi mu gihe kompanyi nyinshi ku isi zazahajwe n’ingamba zo gukumira iki cyorezo ubu ziri kwitegura gusubukura ingendo zo gutwara abantu.

Rwandair, kompanyi ya Leta y’u Rwanda, yaraye itangaje ko itegereje cyane ko abantu bagaruka kujyana nayo, yerekana uko abakozi bo mu ndege bazaba bambaye mu kwirinda no kurinda abagenzi.

Mu mpera z’ukwezi kwa kane 2020, Rwandair yatangaje igabanya ry’imishahara y’abakozi bayo ku kigero kigera kuri 65%.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2020, Emirates, kompanyi ijya kure kurusha izindi ku isi, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ifite gahunda yo kugabanya abakozi bagera ku 9,000.

Mu itangazo Emirates yasohoye, umukuru wayo Sheikh Ahmed bin Saeed Al Maktoum yagize ati: “Tuzi ko abantu bashaka kugenda kuko imipaka ku isi iri kongera gufungurwa, ariko bakeneye koroherezwa no kwishingirwa mu gihe hari ikibaye kitateganyijwe mu rugendo rwabo”.

Iyi kompanyi ivuga ko ubu bwishingizi, bufite agaciro mu gihe cy’iminsi 31 uhereye igihe umugenzi yafatiye urugendo, buzahita butangira gukora kugeza mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

Nta kiguzi gisabwa kuri ubwo bwishingizi kandi ntibwita ku kiciro cy’aho umugenzi yicaye mu ndege cyangwa aho agiye, ndetse buhabwa umugenzi wese atarinze kubwiyandikishamo.

Iyi kompanyi ifite ikicaro i Dubai, ivuga ko ubu bwishingizi buzavuza umuntu kugeza ku giciro cy’amadorari ya Amerika $176,500 (ni arenga miliyoni 176 mu mafaranga y’u Rwanda). Buzishyura kandi igiciro cyo gushyirwa mu kato muri hotel, bibaye ngombwa, mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku giciro cy’amadorari $117 ku munsi.

Mu gihe umugenzi yakwicwa na Covid-19 yanduriye mu rugendo rwabo, ubwishingizi buzahita butanga $1,700 yo gutegura ibyo kumushyingura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga