• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Kamonyi: Minisitiri w’Uburezi yagaye uburyo imashini zigirwaho n’abana zibitswe

Umwanditsi
July 28, 2020

Mu rugendo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine aherukamo hagati mu cyumweru gishize mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi, ubwo yasuraga ahubakwa ibyumba by’amashuri, yageze ahabikwa imashini( Lap top) abanyeshuri bigiraho, anenga ubuyobozi bw’iki kigo kutita kuri izi mudasobwa, haba ku isuku n’umutekano wazo.

Minisitiri Uwamariya, yabwiye ubuyobozi bwa GS Nyamiyaga ko uburyo bafashemo izi mudasobwa budakwiye, ko nta suku ndetse nta n’umutekano wizewe kuri izi mashine bitewe n’aho zibitse n’uburyo zibitswemo, ko byoroheye uwashaka kuziba kandi ko no kwangirika kwazo byoroshye.

Ni imashini zirambitse ku meza y’imbaho, ahantu hagaragara ko isuku yaho igerwa ku mashyi, zidatwikiriye kandi ziri mucyumba (salle) cy’ishuri rifite amadirishya atagira ibiyakingwaho( rideaux) ku buryo uri hanze bimworohera kubona ibiri imbere. Ni Mudasobwa kandi ivumbi n’imyanda byoroshye kugeraho.

Umuyobozi w’iki kigo abajijwe ibyo kuba izi mudasobwa zibitse mu buryo budakwiye, ahantu hari umwanda, aho bigaragara ko umutekano wazo uri ku kigero cyo hasi, yemeye nta gushidikanya ko umutekano wazo udahagije, avuga ko agiye gukosora ibitarakozwe neza.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ari muri GS Nyamiyaga.

Minisitiri Uwamariya, yasabye ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’Akarere gufatanya gushaka ahantu hakwiye kandi hari umutekano usesuye w’izi mudasobwa, ababwira ko uko zibitse bidaterwa n’ubushobozi buke, ahubwo ko ari uburangare.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga