• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube

Perezida Donald Trump arasaba ko amatora y’umukuru w’igihugu yigizwayo

Umwanditsi
July 30, 2020

Perezida Donald Trump, asaba ko amatora y’umukuru w’igihugu ategekanijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2020 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yigizwa inyuma. Impamvu atanga zishingiye ku kuvuga ko ashobora kwibwa kuko abazatora bashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga rwa Twitter, avuga ko mu gihe bigaragara ko abenshi bashobora gutora bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga (kuri internet) ibi ngo bishobora gutuma haba ubujura n’inenge, bigatuma ibizayavamo bitizerwa.

Perezida Trump, asaba ko aya matora yegezwayo kugeza igihe abanyagihugu bazashobora gutora “neza kandi batekaniwe”.

Nta cyemezo gihari ko iki cyifuzo cya Trump yatanze kizemerwa, ariko kuva cyera yagiye arwanya amatora hakoreshejwe uburyo bwa email, akavuga ko ibyo bishobora gutuma haba ubujura.

Intara zitari nke za Amerika zirifuza korohereza abantu mu gutora babokresheje uburyo bwa Email kubera ibibazo by’ubuzima bw’abantu bitewe n’icyorezo cya coronavirus.

Muri ubwo butumwa bwa Tweet, Perezida Trump avuga ko “uburyo bwo gutora hakoreshejwe Email” bushobora gutuma amatora yo mu kwa cumi na kumwe ashobora kurangwamo “utunenge n’ubujura ku buryo butari bwaboneke mu gihe cyashize” kandi “bigatera ingorane nini cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Mu ntangiriro za kuno kwezi kwa Nyakanga 2020, intara esheshatu za Amerika zarimo zitegura amatora “hakoreshejwe Email” mu kwa cumi na kumwe, izo nazo zikaba ari California, Utah, Hawaii, Colorado, Oregon na Washington.

Muri izi ntara, abiyandikishije gutora bose bazohereza amajwi yabo bakoresheje uburyo bw’iposita, n’ubwo hari aho hari abemerewe kugera ku bibanza by’itora ubwabo mu bice bikeya.

Hafi igice cy’intara za Amerika ziremerera uwo ari we wese wiyandikishije ngo azatore abinyujije mu buryo bw’iposita mu gihe abisabye. Abanenga ubwo buryo bavuga ko abantu benshi bashobora gutora inshuro zirenze imwe.

Perezida Trump yakomeje kuvuga ko ibyo bishobora gutuma habaho “abantu ibihumbi n’ibihumbi biyicariye mu cyumba ahantu, bakohereza amajwi yabo hirya no hino”.

Hagati aho, nkuko BBC ibitangaza, nta kintu na kimwe cyerekana ko mu gihe amatora yaramuka akozwe mu buryo bwisunze internet/Email haba ubujura, nk’uko inyigo zakozwe imyaka itari mike ku rwego rw’intara n’igihugu byagiye bibyerekana.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5805 Posts

Politiki

4056 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga