• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Tanzaniya na Kenya bashyamiranijwe n’ingendo z’indege

Umwanditsi
August 1, 2020

Tanzania yabujije indege za kompanyi itwara abantu ya Kenya, “Kenya Airways”, kwinjira mu gihugu, ibi yabikoze nyuma y’aho iki gihugu nacyo kimiye uburenganzira indege za Tanzania bwo kwinjira ku butaka bwacyo.

Ejo ku wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, Minisitiri w’ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe, yatangaje ingingo ngenderwako zijanye no gusubira kwemerera indege mpuzamahanga kwinjira mu gihugu.

Mu byari muri izo ngingo, harimo urutonde rw’ibihugu abanyagihugu babyo bemerewe kwinjira muri Kenya. Ariko rero, kuri urwo rutonde, abo mu gihugu gituranyi cya Tanzania ntibarimo.

Minisitiri Kagwe ati: “Izi ngingo zishingiye ku ngaruka zishobora kugaragara, ntizishingiye ku bijyanye n’imigenderanire”. Hagati aho, ingingo yo kubuza indege za Kenya Airways yerekana ko hari ibibazo hagati y’ibi bihugu byombi.

Indege zemerewe kwinjira muri Kenya ni izo mu bihugu by’u Bushinwa, Korea y’Epfo, u Buyapani, Canada, Zimbabwe, Ethiopia, Ubuswisi, Uganda, Rwanda, Namibia na Maroke. Icyorezo cy’indwara ya coronavirus nicyo kibazo kindi giteye ukutumvikana mu by’imigenderanire hagati y’ibi bihugu.

Mu kwa gatanu k’uyu mwaka wa 2020, Kenya yafunze mipaka iyihuza na Tanzania nyuma y’aho bigaragariye ko hari imibare myinshi y’abashoferi b’amakamyo bapimwe bava Tanzania bageze ku mupaka bagasanga baranduye coronavirus.

Haciye iminsi mike, umukuru w’igihugu cya Tanzania John Pombe Magufuli yamenyesheje ko yavuganye na mugenziwe wa Kenya Uhuru Kenyatta, kandi ko bari bumvikanye ko abaminisitiri bo muri ibyo bihugu byombi bari kubonana kugira ngo bashakire umuti icyo kibazo.

Bamaze kubonana, nkuko BBC ibitangaza, bumvikanye gusa ku bijyanye no gupima no kwemeza ko abashoferi bapimwe bagasanga ntibanduye Covid-19 bashobora bemererwa kwinjira mu gihugu, ariko imipaka hagati y’ibyo bihugu yagumye ifunze.

Ibi bibaye byerekana ko uku kutumvikana hagati ya Tanzania na Kenya gushobora kwiyongera, bitandukanye n’uko aba bategetsi bombi bari bijeje abanyagihugu mu kwa gatanu uyu mwaka.

Hari kandi n’abagifite impungenge, babona ko Tanzaniya yafashe mu buryo bworoheje ikibazo ca Coronavirus, ko kandi icyizere cyo kugarukana ubwumvikane hagati y’ibi bihugu byombi bigaragara ko kikiri gike.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga