• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
22/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
22/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
22/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Mu Bwongereza hagiye gutangizwa uburyo bwo gupima Covid-19 n’ibicurane munsi y’iminota 90

Umwanditsi
August 3, 2020

Ibipimo bishya byo gupima coronavirus mu minota 90 umuntu akaba yabonye igisubizo bigiye gutangizwa mu Bwongereza mu nzu zita ku bageze mu zabukuru no muri za ‘laboratoires’ guhera mu cyumweru gitaha.

Leta y’ubwongereza, ivuga ko ubu buryo bwo gupima umurwayi agahita abona igisubizo akihibereye, bizafasha gutandukanya abarwaye Covid-19 n’abarwaye izindi ndwara ziza bitewe n’igihe cy’umwaka kigezwemo.

Umunyamabanga w’ubuzima w’Ubwongereza yavuze ko ibi bizaba “ingirakamaro cyane” muri iki gihe cy’ubukonje bwinshi. Kugeza ubu, ibisubizo bingana na bitatu bya kane by’ibipimo biba byafashwe biboneka mu masaha 24, naho kimwe cya kane cyabyo bishobora kuboneka hashize iminsi ibiri.

Leta itangaje ibi nyuma yo kwigiza inyuma intego yari yihaye yuko mu kwezi gushize kwa karindwi 2020 yari kuba yatangiye gupima mu buryo buhoraho abakora mu nzu zita ku bageze mu zabukuru ndetse n’abageze mu zabukuru, ivuga ko ibikoresho byo gupima byarushijeho kuba bikeya.

Hafi ibipimo bishya 500,000 byo gupima mu buryo bwihuse, bizwi nka LamPORE, mu cyumweru gitaha bizaba byamaze kugezwa mu nzu zita ku bageze mu zabukuru no muri za ‘laboratoires’, nkuko leta ibivuga.

Biteganyijwe ko ibindi bipimo bishya bibarirwa muri za miliyoni bitangira gukoreshwa nyuma yaho muri uyu mwaka. Ikindi, imashini zibarirwa mu bihumbi zipima DNA (ADN) zizatangira gukoreshwa guhera mu kwezi gutaha kwa cyenda mu bitaro bitandukanye by’ikigo cy’ubuzima cy’Ubwongereza kizwi nka NHS.

Imashini ipima DNA izwi nka ‘Nudgebox’.

Izo mashini zari zaramaze gukoreshwa mu bitaro umunani byo mu murwa mukuru London, zikaba zishobora gusesengura ibipimo byafashwe mu mazuru.

Urwego rw’ubuzima rwa leta y’Ubwongereza rwavuze ko imashini zirenga gato 5,000 zizapima abantu miliyoni 5,8 mu mezi ari imbere.

Kugeza ubu nta mibare iriho igaragaza uko ibyo bipimo bishya bitahura neza neza uburwayi. Ariko Regius Professor Sir John Bell wigisha ubuvuzi bw’abantu kuri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, umaze igihe agira inama leta ku bijyanye no gupima, yavuze ko ibyo bipimo bishya bitanga “umusaruro” umwe n’ibipimo bisanzweho byo muri ‘laboratoire’.

Matt Hancock, umunyamabanga ushinzwe ubuzima w’Ubwongereza, yavuze ko uku guhanga udushya kundi kubayeho mu gupima coronavirus “kuzarokora ubuzima”. Yongeyeho ati: “Ibipimo bishya bya coronavirus bibarirwa muri za miliyoni bizatanga ibisubizo umuntu akihibereye mu gihe cy’iminota iri munsi ya 90, bidufashe gusenya byihuse uruhererekane rw’ubwandu”.

Yongeraho ati: “Kuba ibi bipimo bishobora gutahura ibicurane ndetse na Covid-19, ni ingirakamaro cyane muri iki gihe turi kwerekeza mu gihe cy’ubukonje bwinshi, kugira ngo abarwayi bakurikize inama ijyanye n’uburwayi bw’ukuri bafite ngo birinde barinde n’abandi”.

Kugeza ubu mu Bwongereza ibipimo bya coronavirus bifatwa haganwa ibigo byagenwe ndetse no ku bitaro ku barwayi n’abandi bakozi bamwe b’ikigo NHS. Ibikoresho byo kwipima bishobora no gushyirwa ku muryango w’inzu kugira ngo abantu bipime bo ubwabo. Ibipimo byafashwe bisesengurirwa muri ‘laboratoire’ mbere yuko igisubizo gishyikirizwa uwo muntu wipimye.

Bitandukanye n’izindi ndwara ziza mu gihe runaka cy’umwaka, abanduye Covid-19 basabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 10.

Mu gihugu cy’Ubwongereza, nkuko BBC ibitangaza, hamaze gutangazwa abantu barenga 300,000 bamaze kwandura icyorezo cya coronavirus kuva yagera muri iki gihugu, muri bo abarenga 46,000 yarabishe nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga