• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
07/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
07/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
07/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Perezida wa Afurika y’Epfo yise “Impyisi” abasahurira muri Covid-19”, abateguza ko agiye kubahagurukira

Umwanditsi
August 3, 2020

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’epfo yaburiye abo yise “impyisi” bungukira mu mafaranga ya Leta agenewe kurwanya icyorezo cya coronavirus, avuga ko bagiye kukabona. Aba barimo abakozi ba Leta, abacuruzi n’undi wese usahurira muri iki cyorezo.

Aya magambo ya Perezida Ramaphosa akubiye mu itangazo asohora buri cyumweru, agenewe abategetsi muri Leta bashinjwa gufata amasoko ya Leta, abacuruzi bahanika ibiciro ku bikoresho byo kwirinda, n’abategetsi bo mu nzego z’ibanze bari kwirundaho inkunga y’ingoboka y’ibiribwa igenewe abatishoboye.

Yagize ati: “Kugerageza kungukira mu makuba ari guhitana ubuzima bw’abaturage bacu buri munsi ni igikorwa cyo gutoragura. Ni nk’itsinda ry’impyisi zizengurutse inyamaswa y’umuhigo yakomeretse. Turi kubona ubujura bukorwa n’abantu na kompanyi batagira umutima-nama”.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa Perezida Ramaphosa yafashe ikiruhuko nyuma yuko umugabo we avuzweho kugira aho ahuriye n’itangwa ry’amasoko yo mu rwego rw’ubuzima rwo mu ntara ya Gauteng. Uwo mugore n’umugabo we bahakana bavuga ko nta kibi na kimwe bakoze.

Perezida Ramaphosa yasezeranyije ko agiye gufatira ingamba zikomeye abazahamwa no kwiyitirira amafaranga agenewe kurwanya Covid-19. Yagize ati: “Abo bizagaragara ko barenze ku mategeko ngo bikungahaze binyuze muri aya makuba ntabwo ibyo [basahuye] bazabirya mu mahoro, hatitawe ku cyo bari cyo cyangwa uwo baziranye na we”.

Afurika y’epfo ni cyo gihugu cya mbere cyashegeshwe na Covid-19 kurusha ibindi bihugu byo muri Afurika. Kugeza ubu nkuko BBC ibitangaza, abanduye coronavirus muri icyo gihugu barenga 500,000, muri bo abarenga 8,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga