• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Libani: Abantu 70 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yatewe n’ibiturika, 2700 bakomeretse (agateganyo)

Umwanditsi
August 4, 2020

Minisitiri w’Ubuzima muri Libani Hamad Hassan amenyesha ko abantu barenga 70 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye, abandi barenga 2700 bakaba bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yadutse itewe n’ibiturika mu murwa mukuru wa Libani, Beirut.

Amashusho yakwiragijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwotsi mwinshi, n’ibishashi byinshi by’umuriro by’ahabereye iyo mpanuka, hamwe n’inzu nyinshi zononekaye.

Yaba abategetsi muri iki gihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo nka Croix Rouge muri iki gihugu, batangaza ko imibare nyakuri kugeza ubu bigoye kuyimenya kuko ubutabazi bugikomeje.

kugeza ubu, intandaro y’icyateye iyi nkongi nkuko BBC ibitangaza ntabwo kiramenyekana, ariko abategetsi benshi bumvikanye bavuga ko uwo muriro wadutse mu nzu y’ububiko bw’ibikoresho biturika.

Abategetsi bo mu bihugu bitandukanye by’Isi, bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka Twitter bohereje ubutumwa bwo kwihanganisha abanyagihugu n’ubuyobozi bwabo, ndetse bamwe bakagaragaza ko biteguye kugira icyo bakora nko mu bijyanye n’ubutabazi no gufasha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga