• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/06/26
Kamonyi: Barasaba gusobanurirwa uko ibikorwaremezo bitoranywa(Priorities) mu ngengo y’imari
27/06/26
Kamonyi-Mugina: Umuyobozi wa GS st Esidore aravugwaho gukubita umwarimu akamukomeretsa
27/06/26
Kamonyi-Ruyenzi Sporting Club: OLYMPIC FC yisubije Igikombe cyo Kwibuka Abasiporutifu
27/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO

Perezida Trump yasinye itegeko rikumira umubare w’abanyamahanga bahabwaga akazi

Umwanditsi
August 4, 2020

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump kuri uyu wa mbere tariki 03 Kanama 2020, yashyize umukono ku itegeko risaba ibigo bya Leta n’ibiyishamikiyeho kwerekana ko bitarimo guha akazi abanyamahanga aho kugaha abanyamerika bafite ubumenyi bukwiye.

Perezidanse ya Amerika, yavuze ko iryo tegeko rizafasha ibigo byegamiye kuri Leta guha akazi abanyamerika aho kugaha abanyamahanga bahembwa amafaranga make.

Iryo tegeko, rije mu gihe hari abanyamakuru b’abanyamahanga bakorera Ijwi ry’Amerika, nk’ikigo cyegamiye kuri Leta y’Amerika bagitegereje nimba visa zabo zo gukorera muri Amerika zongerwa ikindi gihe cyangwa se ntizongerwe.

Trump yamenyesheje kandi guhagarika mu kazi abategetsi ba Leta bizagaragara ko baha akazi ka Leta abanyamahanga benshi kuruta abanyamerika.

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, nk’ikigo cyegamiye kuri Leta ya Amerika, rikoresha abanyamahanga 76 bari muri Amerika kuri Visa J-1 ihabwa abanyamahanga bafite ubumenyi bwo gukorera muri Amerika.

Abinjira muri Amerika n’ubwo bwoko bwa visa za J-1 bari mu itsinda ry’abo Leta ya Trump yabaye ihagaritse kwinjira mu gihugu kubera iki cyorezo cy’indwara cya coronavirus.

Leta ya Amerika yisobanura ivuga ko abakozi b’abanyamahanga badakwiye guhabwa akazi gashobora gukorwa n’abanyamerika muri iki gihe ubukungu bwasubiye hasi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5988 Posts

Politiki

4235 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1059 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

159 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga