• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Visi Perezida wa Zimbabwe yagizwe na Minisitiri w’Ubuzima

Umwanditsi
August 5, 2020

Constantino Chiwenga, usanzwe ari Visi Perezida wa Zimbabwe yagizwe na Minisitiri w’ubuzima. Hashize hafi ukwezi iyi minisiteri yugarijwe n’ibivugwa ko ari ibibazo by’uburiganya n’ubujura mu kugura ibikoresho byo kurwanya icyorezo cya coronavirus.

Bwana Chiwenga wahoze ari Jenerali, akaba n’umukuru w’ingabo z’iki gihugu, yanayoboye ibikorwa bya gisirikare byo guhirika ku butegetsi Robert Mugabe wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Obadiah Moyo, wabanjirije Chiwenga muri iyo minisiteri y’ubuzima, yagejejwe mu rukiko mu kwezi kwa gatandatu 2020 ashinjwa ibirego bya ruswa bijyanye na kontaro ya miliyoni 20 z’amadolari yahawe kompanyi yo muri Hongrie. Bivugwa ko iyo kontaro yatanzwe bitanyuze mu nzira ziboneye. Yabaye afunguwe by’agateganyo.

Itangazo ry’ejo ku wa kabiri tariki 04 Kanama 2020 ryasohowe n’ibiro bya perezida rigira riti: “Perezida Mnangagwa yabonye ukuntu bicyenewe, byihutirwa ko ibijyanye no kwita ku buzima bishyirwa ku murongo mu rwego rw’icyorezo cya Covid-19 aho igihugu cyagize ukwiyongera bikomeye kw’imibare”.

Kugeza ubu muri Zimbabwe nkuko BBC ibitangaza, habarurwa abanduye coronavirus bagera ku 4221, muri bo 81 yarabishe nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Nubwo iyi mibare igaragazwa itya, harashidikanywa ku kuri kwayo, aho bivugwa ko umubare nyakuri ushobora kuba urenga kubera ubushobozi bucye bwo gupima, kimwe no mu bindi bihugu bimwe na bimwe ku isi bifite imibare ishidikanywaho.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga