• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
22/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
22/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
22/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Perezida Donald Trump yafatiwe ibyemezo bikakaye kuri Konti ze za Twitter na Facebook

Umwanditsi
August 6, 2020

Imbuga za Facebook na Twitter zaraye zihannye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’itsinda rishinzwe kumwamamaza mu matora yimirije, kubera kuvuga ko abana ari “nkaho badakorwaho” na coronavirus.

Facebook yasibye ubutumwa bwe, bwo mu gice cy’ikiganiro perezida Trump yagiranye na televiziyo Fox News – ivuga ko burimo “amakuru kabutindi ayobya ajyanye na Covid”.

Twitter nayo yakurikiyeho, ivuga ko yabaye ifunze konti y’itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump, kugeza ubwo ubutumwa ryatangaje bujyanye n’icyo kiganiro rizaba rimaze kubusiba.

Inama itangwa n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi isobanura neza ko abana nta budahangarwa bafite kuri Covid-19.

Mu kwezi gushize kwa karindwi, Twitter yari yabaye ihagaritse konti ya Donald Jr, umuhungu wa perezida Trump, kubera gutangaza videwo-Twitter yavuze ko yamamaza “amakuru ayobya” ajyanye na coronavirus n’umuti wa hydroxychloroquine.

Ariko mu kwezi kwa gatatu, Twitter yavuze ko ubutumwa bwatangajwe n’umuherwe Elon Musk buvuga ko abana “urebye badahangarwa” na coronavirus, butarenze ku mategeko yayo agenga ikoreshwa ry’uru rubuga.

Ni iki nyirizina Trump yavugiye mu kiganiro kuri televiziyo?

Avugira kuri telefone nk’umutumirwa mu kiganiro cy’ejo ku wa gatatu mu gitondo cya ‘Fox and Friends’, Perezida Trump yashimangiye ko igihe kigeze ngo amashuri yose yo mu gihugu yongere gufungura imiryango.

Yagize ati: “Iyo urebye abana, abana ni nkaho – kandi rwose ni nkaho nabyemeza – [ni] nkaho badakorwaho n’iyi ndwara. Rero bacye bafite ubukomeye [ubwirinzi bw’umubiri], ntimwabyiyumvisha, sinzi icyo mubitekerezaho, ariko bafite ubwirinzi bukomeye cyane kurusha ubwo dufite urebye kuri iyi [ndwara]. Kandi nta kibazo bafite, nta kibazo na busa bafite”.

Perezida Trump ari kwiyamamariza kongera gutorerwa gutegeka Amerika kuri manda ya kabiri mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka wa 2020. Avuga kuri coronavirus, yanagize ati: “Iki kintu kirimo gucika. Kizacika nkuko ibintu bicika”.

Kugeza ubu nkuko BBC ibitangaza, abantu barenga miliyoni 4,8 bamaze kwandura coronavirus muri Amerika, muri bo abarenga 150,000 yarabishe nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza. Ni cyo gihugu cya mbere cyashegeshwe n’iki cyorezo kurusha ibindi ku isi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga