• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
05/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Uganda: Bahawe udukingirizo bavuga ko tutujuje ubuziranenge bitabaza inkiko

Umwanditsi
August 6, 2020

Abaturage b’abanya-Uganda batatu bitabaje urukiko basaba kurenganurwa. Barega ikigo gishinzwe kugenzura imiti mu gihugu hamwe n’ishirahamwe Marie Stoppes, bakavuga ko babahaye udukingirizo tudakomeye, twabateye kwandura SIDA no gusama inda batifuza.

Umwe muri abo bagabo avuga ko yakoresheje udukingirizo twitwa Life Guard, ariko tukaba twaracitse mu gihe yarimo akora imibonano mpuzabitsina. Ibi byatumye yandura SIDA, mu gihe uwundi nawe yanduye agashangaza (blennorragie).

Undi mugore nawe witabaje urukiko, avuga ko yasamye inda kandi yakoresheje ako gakingirizo. Mu kwezi k’Ugushyingo 2019, abategetsi ba Uganda bategetse ko udukingirizo twari tumaze gutangwa inshuro ebyiri n’iryo shyirahamwe Marie Stopes dukurwa ku isoko.

Urwandiko rw’aba baturage bashyikirije urukiko, ruvuga ko utwo dukingirizo tutapimwe kugira ngo twemezwe ko dukwije ibisabwa n’amategeko imbere y’uko duhabwa abanyagihugu.
Ishirahamwe Marie Stoppes rifite mu nshingano iby’imyororokere n’ubuzima bwiza muri Uganda ryatanze udukingirizo tungana na miliyoni ebyiri ku kwezi mu gihugu. Muri urwo rubanza, abareze basaba ko uruhushya rwo kwinjiza no gutanga utwo dukingirizo ruhagarikwa.

Basaba ko ikigo gishinzwe imiti mu gihugu, ari nacyo gitegerezwa gupima imiti yose n’ibindi byose bikoreshwa mu buvuzi imbere ko bishyirwa kw’isoko, ko cyemera ko cyananiwe ibikorwa byacyo.

Utwo dukingirizo tungana na miliyoni, twavanywe kw’isoko na leta mu kwezi k’Ugushyingo 2019, kubera ukutishimirwa n’abanyagihugu. Icyo gihe, ikigo gishonzwe iby’imiti muri Uganda (NDA) cyari giherutse gusohora urwandiko kivuga ko ibipimo byerekana “ Udutoboro n’ibimenyetso bigaragaza ko utwo duiingirizo dushobora guturika.

Ariko kuva icyo gihe, nkuko BBC ibitangaza, hari udukingirizo twinshi twari tumaze kugurishwa, utugera ku bice 70% twonyine nitwo twavanywe kw’isoko. Abagabo babiri bareze ishyirahamwe Marie Stoppes mu rubanza rundi bari batangije mu kwa kabiri uyu mwaka wa 2020, basaba indishyi y’akababaro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga