• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
31/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Imfungwa za Al-Shabab muri Somalia zarasanye n’abazirinda bamwe bahasiga ubuzima

Umwanditsi
August 11, 2020

Abantu bagera ku 10 bishwe muri Somalia mu kurasana kwabaye hagati y’intagondwa zifunze zo mu mutwe wa al-Shabab n’abashinzwe umutekano, nkuko bivugwa n’umuvugizi wa leta Ismail Mukhtar.

Izo ntagondwa zo mu mutwe wa al-Shabab zari zagerageje gutoroka gereza irinzwe bikomeye yo mu murwa mukuru Mogadishu. Hatangiye iperereza ku kuntu izi ntagondwa zifunze zashoboye kubona intwaro.

Hari amakuru amwe avuga ko imfungwa imwe yashoboye kwambura intwaro umurinzi wa gereza, nuko nyuma itsinda ry’imfungwa ryirara mu bubiko bw’intwaro.

Umunyamukuru wa BBC Bella Sheegow uri i Mogadishu avuga ko uko kurasana kwabaye ejo ku wa mbere kwateye ikimwaro cyinshi Leta ya Somalia, cyane ko iyo gereza ya kabiri mu bunini mu gihugu irinzwe n’ingabo zo mu mutwe kabuhariwe.

Icyo gitero cyasubijwe inyuma hamaze kwitabazwa abandi bashinzwe umutekano bo kunganira abasanzwe barinda iyo gereza.

“Ubutegetsi buvuga ko nta mfungwa zatorotse”

Abafatwa nka ruharwa bo muri al-Shabab ni bo bafungirwa muri iyo gereza, barimo n’abamaze gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu cyangwa abategereje guhabwa igihano cy’urupfu bakatiwe n’inkiko.

Mu mwaka wa 2017, imfungwa nabwo zari zagerageje gutoroka iyi gereza, ndetse leta yari isanzwe iri kotswa igitutu cyo kurinda ko uko kugerageza gutoroka kongera kubaho, nkuko umunyamakuru wacu Bella uri i Mogadishu akomeza abivuga.

Hassan Hussein Haji, Minisitiri w’ubutabera w’agateganyo wa Somalia, yagize ati: “Nta kintu na kimwe tuzasiga inyuma. Leta iri gukora iperereza ku kuntu ibi byashoboye kuba n’uwabigizemo uruhare ndetse n’uwafashije imfungwa kubona intwaro”.

Bwana Mukhtar, wa muvugizi wa Leta ya Somalia, yavuze ko nta mfungwa zatorotse. Yavuze ko intagondwa enye ziciwe muri uko kurasana. Ntabwo yatanze amakuru arenzeho ajyanye n’abandi batandatu bishwe, usibye kuvuga ko hari n’abapfuye bo mu barinzi ba gereza.

Al-Shabab, nkuko BBC ikomeza ibitangaza, ikorana n’umutwe wa al-Qaeda, imaze imyaka irenga icumi ibiyogoza muri Somalia. Yatsinzwe i Mogadishu n’ingabo za leta ya Somalia zifatanyije n’ingabo z’ibihugu bimwe birimo n’u Burundi zoherejwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kubungabungayo amahoro. Ariko muri uwo mujyi izi ntagondwa ziracyahagaba ibitero-shuma (bya hato na hato) by’ibisasu ndetse no kwica abantu bamwe na bamwe mu buryo bwagambiriwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga