• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/10/26
Kamonyi-Rugalika: Njyanama yasoje ikivi cy’imyaka 5, ishimirwa ibyakozwe
20/10/26
Kamonyi-Musambira: Umugore wo mu cyaro arashoboye kandi afite imbaraga zo gukorera Umuryango n’Igihugu-Meya Dr Nahayo
20/10/26
Kamonyi-Mugina: Nti bagitewe Impungenge n’ahazaza ha Koperative KOABAMARU
20/10/26
Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bakekwaho gutema Umuntu bakamuca ikiganza batawe muri yombi, Uwatemwe ageze CHUB

Perezida Putine w’Uburusiya yatangaje ku mugaragaro ko bavumbuye urukingo rwa Coronavirus

Umwanditsi
August 11, 2020

Igihugu cy’Uburusiya cyatangaje kuri uyu wa 11 Kanama 2020 ko kibaye icya mbere mu gushyira hanze urukingo rwa Coronavirus, buvuga ko ruzatangira gutangwa mu kwezi gutaha. Perezida Vladimir Putine niwe watangaje iyi nkuru ubwo yari mu nama yagiranye n’abagize Leta ye yanyuzwaga kuri Televiziyo y’Igihugu.

Perezida Putine yemeje ko urwo rukingo rukora neza kandi ko rwageragejwe mu buryo bwose bwa ngombwa, rukemezwa ko ari nta makemwa. Yavuze ko umukobwa we ari mu barugeragerejweho akagira umuriro mucye mu mubiri we ariko umunsi ukurikiyeho bigashira. Perezida Putin yavuze ko Uburusiya bugiye gutangira gukora uru rukingo mu bwinshi.

Ubutegetsi bwo mu Burusiya nkuko ijwi rya amerika ribitangaza, bwavuze ko urwo rukingo rwavumbuwe n’ikigo Gamaleya cy’i Moscow ruzabanza gutangwa ku bakozi bo mu buvuzi, abalimu n’abandi bakora akazi gatuma bashobora kwandura vuba.

Minisitiri w’intebe wungirije w’Uburusiya, Tatyana Golikova yavuze ko gukingira abaganga bishobora gutangira mu kwezi gutaha kwa Nzeli uyu mwaka wa 2020.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6054 Posts

Politiki

4300 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga