• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Afuganistani yarekuye imfungwa za nyuma 400 z’abatalibani

Umwanditsi
August 15, 2020

Igihugu cya Afuganistani cyarekuye imfungwa 400 za nyuma z’Abatalibani. Abategetsi b’icyo gihugu batangaje ko 80 muri izo mbohe barekuwe kuri uyu wa 14 Kanama 2020. kurekura izo mbohe ni bintu byasabwe mbere y’uko ibiganiro muri icyo gihugu cyasinzikajwe n’intambara bitangira.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Abatalibani bateye igikumwe ku masezerano yo kurekura imbohe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020. Ayo masezerano yasabaga Abatelibani kurekura abantu 1000 barimo abakozi hamwe n’abasirikare ba Leta bagizwe imbohe, mu gihe Leta nayo yasabwa kurekura imbohe z’Abatalibani 5000.

Irekurwa ry’izo mbohe 400 z’Abatelibani nkuko ijwi rya amerika ribivuga, nticyabaye igikorwa cyoroshe kuko bashobora kugeramira/guhungabanya umutekano. Kuri uyu wa kane, Perezida wa Afuganistani, Ashraf Ghani, yari yatangaje ko izo mbohe 400 z’abatabani zishobora guhungabanya umutekano kw’isi hose. Bitegekanijwe ko ibiganiro hagati ya Leta ya Afuganisitani n’Abatalibani bitangira mu mpera z’uku kwezi kwa munani 2020 mu gihugu cya Qata.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga