• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Ingabo na Polisi by’u Burundi barwanye n’ingabo bivugwa ko ari iz’umutwe urwanya ubutegetsi

Umwanditsi
August 25, 2020

Kuri uyu wa 24 Kanama 2020, muri komine Bugarama mu ntara ya Rumonge mu burengerazuba bw’u Burundi habaye imirwano yashyamiranyije abapolisi bafatanyije n’ingabo za Leta n’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro.

Ejo kuwa mbere, nkuko BBC ibitangaza, yamenye ko mu gace k’ishamba rya Monge ariho habereye imirwano igamije kwirukana izo nyeshyamba bitaramenyekana neza aho zateye ziturutse.

Ku cyumweru, umutwe uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Burundi witwa Red-Tabara wasohoye itangazo uvuga ko ibirindiro byawo aho “muri komine Bugarama byatewe” n’abasirikare n’abapolisi.

Buramatari w’intara ya Rumonge yabwiye BBC dukessha iyi nkuru ko nta mirwano iri muri iyi ntara, ko “hari akarwi kahaciye” kandi ko “nako bakirukanye”.

Umwe mu bategetsi muri aka gace utifuje gutangazwa, ejo kuwa mbere yabwiye BBC ko abaturage barenga 10 banyurujwe n’abagabye icyo gitero, muri bo babiri bakabacika bakagaruka.

Uyu yavuze ko hari babiri basanze bakomeretse, ntiyemeje niba muri abo bashimuswe hari abapfuye. Hari amakuru avuga ko abarenga 10 bishwe n’abateye. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi ntiyasubije BBC ku bikorwa bya gisirikare byo kurwanya abo bateye.

Amajwi yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga n’abaturage bo muri aka gace, avuga ko abateye bari bitwaje imbunda kandi bagenda barasa, bagasahura abaturage ndetse bakanyuruza bamwe mu baturage.

Itangazo ry’umutwe wa Red-Tabara ryo rivuga ko batewe “bakitabara, bakica abapolisi icyenda n’imbonerakure zigera kuri 20”.

Consolateur Nitunga ukuriye intara ya Rumonge, ihana urubibi n’ikiyaga cya Tanganyika mu burengerazuba, uyu munsi kuwa kabiri yabwiye BBC ko nta mirwano ikiri muri iyi ntara.

Yagize ati: “Abavuga ibyo ni abantu bagomba gusakuza ngo bace umutima abandi, nta mirwano ihari.” Abajijwe niba nta bateye iyi Ntara yasubije ati: “Hariho akarwi kahaciye ako nako barakirukanye, nta bindi.”
Ku bivugwa n’inyeshyamba za Red-Tabara ko zifite ibirindiro muri iyi Ntara, Bwana Nitunga yasubije ati: “Nta birindiro bafite [hano] nibabe bareka guhuguza, babifise hehe? nibavuge bati tubifite aha.”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga