• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
28/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
28/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
28/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere

Igihugu cya Mali cyahagaritswe muri Francophonie-OIF kubera ihirikwa ry’ubutegetsi

Umwanditsi
August 26, 2020

Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF) kuri uyu wa 25 Kanama 2020 waraye uhagaritse by’agateganyo igihugu cya Mali mu banyamuryango bawo.

Icyemezo cya OIF kije cyiyongera ku yindi miryango imaze guhagarika Mali, nyuma yuko mu cyumweru gishize agatsiko k’abasirikare gahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta.

Francophonie ifashe iki cyemezo hashize iminsi intumwa z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO/ECOWAS), na wo wahagaritse Mali, zinaniwe kugirana amasezerano n’ako gatsiko ka gisirikare mu biganiro bagiranaga.

Abayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali bavuze ko badashishikajwe no kuguma ku butegetsi kandi ko bazakoresha amatora “mu gihe gikwiye”. Nyuma, aka gatsiko k’abasirikare katangaje ko gakeneye inzibacyuho y’imyaka itatu ishobora kuyoborwa ahanini n’ingabo.

Ubusabe bw’abakuru b’ibihugu muri Afurika bwuko Bwana Keïta yasubizwa ku butegetsi, nkuko BBC ibitangaza, bwataye agaciro kuko nawe ubwe yaje kuvuga ko atagishaka kuba perezida.

Umuryango wa Francophonie-OIF, uyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, yatangaje ko mu minsi iri imbere izohereza intumwa zawo muri Mali.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5851 Posts

Politiki

4102 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga