• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Laurent Gbagbo wayoboye Cote d’Ivoire yangiwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu

Umwanditsi
August 26, 2020

Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2020, nyuma yuko urukiko rushimangiye icyemezo cy’akanama k’amatora.

Claude Mentenon, umwunganizi we mu mategeko, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko nta yindi nzira y’amategeko iriho muri Côte d’Ivoire bakwiyambaza, ko uwo ari umwanzuro wa nyuma mu mategeko y’icyo gihugu.

Akanama k’amatora ka Côte d’Ivoire kamukuye ku rutonde rw’abakandida-perezida kubera ko urukiko rwamuhamije icyaha.

Muri uku kwezi kwa munani, Ibrahime Coulibaly-Kuibiert ukuriye akanama k’amatora muri Côte d’Ivoire yari yavuze ko umuntu uwo ari we wese wahamwe n’icyaha mu nkiko azakurwa ku rutonde rw’abakandida.

Yabitangaje ubwo yatangazaga ku mugaragaro urutonde ruvuguruye rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuba perezida. Abakandida bane, barimo na Guillaume Soro wigeze kuba umukuru w’inyeshamba, ni bo bakuwe ku rutonde rw’abakandida.

Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2019, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwagize umwere Bwana Gbagbo w’imyaka 75 ku birego ku byaha byibasira inyoko-muntu bijyanye n’urugomo rwakurikiye amatora ya perezida ataravuzweho rumwe yo mu mwaka wa 2010.

Perezida Alassane Ouattara w’imyaka 78, mbere wari wavuze ko atazongera kwiyamamaza, BBC dukesha iyi nkuru, itangaza ko yaje kwisubiraho avuga ko aziyamamariza manda ya gatatu, nyuma y’urupfu rw’uwo yifuzaga ko yazamusimbura, ibyo abatavuga rumwe n’butegetsi bamaganiye kure.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga