• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Perezida Kim Jong-un yasabye abategetsi kwitegura ibyago bya Coronavirus n’umuyaga ukaze wa “Bavi”

Umwanditsi
August 26, 2020

Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, yaburiye abategetsi b’iki gihugu, abasaba kwitegura ibyago biturutse ku cyorezo cya coronavirus n’umuyaga ukaze witwa “Bavi”ushobora kwibasira iki gihugu muri iki cyumweru.

Perezida Kim yagaragaye ayoboye iyo nama, nyuma yuko hari hashize igihe hahwihwiswa ko ubuzima bwe bwaba butameze neza. Koreya ya ruguru ntabwo iremeza umuntu n’umwe urwaye Covid-19 kandi byibazwa ko iki cyorezo cyashegesha iki gihugu gicyennye mu gihe cyaba kihageze.

Ejo ku wa kabiri, avugira mu nama ya biro politike y’ishyaka riri ku butegetsi, Perezida Kim, watumuraga itabi ry’isigareti, yavuze ko hari “bimwe bitagenda neza” mu ngamba zo kugumisha hanze y’iki gihugu iyi “virusi mbi“, nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta.

Nta yandi makuru arenzeho icyo gitangazamakuru cya leta cyatangaje. Hashize igihe Koreya ya ruguru ikomeza gushimangira ko nta banduye coronavirus barangwa muri iki gihugu, nubwo bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iki gihugu batabishira amakenga.

Nta muntu n’umwe Koreya ya ruguru iremeza ko yanduye coronavirus, ariko ubu hashize ibyumweru byinshi igitangazamakuru cya leta kidasubiramo iyo ntero. Nyuma yuko mu kwezi gushize hari uwacyetswe ko yaba yarayanduye, umujyi wa Kaesong wo ku mupaka hafi ya Koreya y’epfo wari washyizwe muri gahunda ya ‘guma mu rugo’, ariko ntabwo byigeze na rimwe byemezwa n’abategetsi ko uwo muntu yayanduye.

Kwigaragaza kwa Kim Jong-un kubaye mu gihe hahwihwiswaga byinshi ku buzima bwe, bamwe bavuga ko yanahaye ububasha bumwe mushiki we Kim Yo-jong. Uko guhwihwisa ku buzima bw’uyu mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru nkuko BBC ibitangaza si ibintu bishya, ariko kugeza ubu byamye nta kuri kwabyo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga