• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Impunzi za mbere z’abarundi zuriye imodoka zirataha, mu batashye nta na 1/3 cy’ababisabye

Umwanditsi
August 27, 2020

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2020, nibwo impunzi za mbere 471 z’abarundi zuriye imodoka zisubira iwabo nyuma y’imyaka 5 zari zimaze mu Rwanda. Abari basabye gutahuka ni 1800, ariko igihugu cyabo kikaba cyaratangaje ko gifite ubushobozi bwo kwakira ku ikubitiro abantu 500.

Mu itangazo Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa kane, ivuga ko muri iki gitondo yatangiye igikorwa cya mbere cyo gucyura impunzi hafi magana atanu zifuje gusubira mu gihugu cyazo ku bushake.

Iyi Minisiteri, ivuga ko iki gikorwa kirimo gukorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi-UNHCR. Ivuga kandi ko imibare itangazwa na UNHCR y’abiyandikishije gutahuka ku bushake bwabo ari abantu 1800.

Iki gikorwa, kibaye nyuma y’igihe havugwa byinshi hagati y’u Rwanda ndetse n’u Burundi, aho hagiye hazamuka umwuka utari mwiza, u Burundi bushinja u Rwanda gufata bugwate izi mpunzi ariko u Rwanda rukabitera utwatsi.

U Rwanda rutangaza kandi ko na nyuma y’iki gikorwa cya mbere cyo gucyura izi mpunzi zabaga mu nkambi ya Mahama, aho zanyujijwe ku mupaka wa Nemba uherereye mu karere ka Bugesera, ruzakomeza gufasha gutahuka abandi bose bazaba babyifuza.

Mu nkambi ya Mahama, iherereye mu karere ka Kirehe ho mu Ntara y’Uburasirazuba, habarurwa impunzi zigera ku bihumbi 72 z’abarundi zagiye zihagera kuva mu mwaka wa 2015, aho zaje zihunga ibibazo bya Politiki byadutse nyuma y’imvururo zakuruwe n’abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Petero Nkurunziza wayoboraga iki gihugu nyuma akitaba Imana.

Aha ni muri iki gitondo imodoka ziva Mahama zicyuye impunzi.

Leta y’u Rwanda, itangaza ko kuva mu mwaka wa 2015 kugera mu kwezi kwa Gatatu k’uyu mwaka wa 2020 ubwo hafungwaga imipaka bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, abarundi 5,922 ngo baratashye mu gihugu cyabo.

Photo/Twitter ya Minisiteri

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga