Kamonyi/Kayenzi: Isoko ryaremaga umunsi umwe rirema gatatu mu kwirinda Coronavirus

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi wo mu karere ka Kamonyi buvuga ko mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus bafashe isoko ryaremaga umunsi umwe bakarigabamo ibyiciro bitatu mu kwirinda urujya abantu benshi bahurira ahantu hamwe.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com iri soko rya Kayenzi ubusanzwe ryaremaga kuwa Gatanu, abaryitabira bagaturuka hirya no hino harimo na benshi bava za Kigali n’ahandi baje guhaha ibiribwa n’amatungo ariko kandi hakaba n’abazaba ibicuruzwa byabo birimo imyenda n’ihindi.

Mandera, avuga ko ubu iri soko riremwa kuwa Kane kubazana cyangwa abashaka ibiribwa n’imyaka muri rusange, kuwa Gatanu kubacuruza imyenda, inkweto n’utundi duconsho, hanyuma kuwa Gatandatu rikaremwa n’ab’amatungo magufi.

Mu gushyiraho imigobe itatu y’isoko, Gitifu Mandera avuga ko ubuyobozi bworohewe no gukurikirana uko ingamba zitandukanye zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus zubahirizwa, ariko kandi binafasha abaturage mu kwisanzura no kurema isoko ry’igicuruzwa kimwe cyangwa se ibifitanye isano, bityo n’uza kugura akaza yerekeza kubyo akeneye atari ugukururwa na byinshi atari afitiye gahunda.

Ku marembo y’iri soko, huzuye aho abantu bakarabira, hakira abantu bane icyarimwe harimo n’ah’abafite ubumuga. Ni robine wegereza intoki amazi akizana, hari ahagenewe isabune n’ahumukirizwa intoki. Ku yandi marembo naho hashyirwa kandagira ukarabe nazo zifasha abarema isoko.

Ahakarabirwa.

Gitifu Mandera, avuga ko kugeza ubu kubera gukorana neza n’urubyiruko rw’abakorerabushake, imirimo yose ijyanye n’ubukangurambaga no gufasha abarema isoko kwitwararika kuri iki cyorezo ngo byorohera ubuyobozi. Kuba abaturage basanga bari gufashwa n’abana babo, abavandimwe muri iki gikorwa nabyo ngo bituma barushaho kubigira ibyabo.

Icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda cyatangajwe mu kwezi kwa Gatatu tariki 14 uyu mwaka wa 2020 ubwo cyagaragaraga mu muntu wa mbere. Kimaze guhitana abantu 15, mu gihe abasaga ibihumbi bitatu bakibasanganye uhereye ku muntu wa mbere cyagaragayeho. Buri wese asabwa kubahiriza ingamba zo kukirinda zirimo kwambara agapfukamunwa kandi neza, gukaraba amazi meza n’isabune, guhana intera nibura ya metero n’ibindi byateganijwe mu kwirinda iki cyorezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →