• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
28/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
28/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
28/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere

Umugabo yishwe n’intare ebyiri z’ingore yiyororeye muri Afurika y’Epfo

Umwanditsi
August 27, 2020

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “umuntu yikururira icyishi” Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yapfuye nyuma y’uko intare ebyiri z’umweru yiyororeye zimuriye ejo ku wa gatatu tariki 26 Kanama 2020.

West Mathewson, asanzwe afite inzu yakira abakerarugendo (Lodge) izwi cyane, yitwa Hoedspruit mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo. Umunyamakuru wa BBC i Johannesburg avuga ko Bwana Mathewson, intare ebyiri asanzwe yoroye ari zo zamusagariye ubwo yari azisohoye ngo zigendagende ku wa gatatu mu gitondo.

Izi ntare z’ingore, imwe yabanje gusagarira ngenzi yayo, maze nyuma zombi zihindukirana uyu mworozi wazo uzwi cyane ku kazina ka “Uncle West”.
Umugore we wari ubakurikiye mu modoka, yagerageje gukangara izi ntare ariko byari byarenze igaruriro.

Abo mu muryango we bavuga ko kugira ngo izi ntare zirye nyirazo bishoboka ko byatewe no kuzikinisha byagenze nabi. Izi ntare bazisanze aho zakoreye ibi bazitera umuti usinziriza zijyanwa ahabugenewe, biteganyijwe ko zirekurirwa mu ishyamba nyuma.

Bivugwa ko Bwana Mathewson yarokoye izi ntare ubwo “zahigwaga” akazororera ahantu hafunze muri ‘lodge’ ye. Mu myaka itatu ishize, nkuko BBC ibitangaza, bivugwa ko izi ntare zishe undi mugabo warimo agenda hafi y’aho zororerwa nyuma y’uko zibashije guca uruzitiro rwaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5851 Posts

Politiki

4102 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga