• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi: Umukwabu w’abanyuranije n’amabwiriza ya Covid-19 ufatiwemo abasaga 150, imodoka na Moto

Umwanditsi
August 29, 2020

Umukwabu wakozwe muri iri Joro rya tariki 29 Kanama 2020 guhera ku I saa moya, mu karere ka kamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Runda, wafatiwemo abantu 156, Imodoka 6 na Moto 14. Abantu bafashwe barajwe ku kibuga cy’umupira cya Ruyenzi hamwe n’ibi binyabiziga, aho bari bwigishwe mu gitondo ndetse bagacibwa amande ateganijwe.

Abafashwe bose ndetse n’ibi binyabiziga, bakuwe mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Runda, ariko by’umwihariko benshi mu isantere y’Ubucuruzi ya Ruyenzi ndetse na Gihara, hakiyongeraho na Nkoto.

Nkuko amabwiriza y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri iheruka abiteganya, ku I saa moya z’ijoro nta muntu numwe wemerewe kuba akiri hanze y’urugo rwe cyangwa se aho arara. Abafashwe bose ntawasanzwe mu rugo, bafashwe bagenda mu mihanda, hari n’abasanzwe mu nzu y’uburiro ( Restautant) nyuma y’aya masaha.

Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka kamonyi wari uyoboye itsinda ry’akarere ryakoze iki gikorwa rifatanije n’izindi nzego, yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo gukebura abantu barenga ku mabwiriza n’ingamba za Leta zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Avuga ko abafashwe bose bahawe umwanya wo gutekereza ku makosa yabo, ku ruhare rwabo mu gukwirakwiza iki cyorezo, bityo mu gitondo bakaza kuganirizwa, bakigishwa kumenya kumva no gushyira mu bikorwa izi ngamba, ari nako basabwa kwirinda ubwabo no kurinda abandi iki cyorezo.

Icyorezo cya Coronavirus kuva Tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka wa 2020 cyatangazwa ku muntu wa mbere mu Rwanda, kugeza kuri uyu wa 29 Kanama 2020 abamaze kucyandura ni 3,843 babonywe mu bipimo 399,400, abagikize ni abantu 1,904 mu gihe abapfuye ari 16, abakirwaye bakaba 1,923.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga