• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Abo kwa Paul Rusesabagina bamuheruka kuwa Kane ageze i Dubai, bakeka ko yashimuswe

Umwanditsi
September 1, 2020

Ifatwa rya Paul Rusesabagina riracyarimo byinshi bitaramenyekana, abo mu muryango we bavuga ko yari mu rugendo i Dubai, bakavuga ko yashimuswe. Uruhande rwa Leta y’u Rwanda ruvuga ko hari hashize igihe Bwana Rusesabagina “ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera”, ko yafashwe “binyuze ku bufatanye mpuzamahanga”.

Anaïse Kanimba, umukobwa wa Bwana Rusesabagina, yabwiye BBC ko se “yashimuswe ari mu rugendo i Dubai”, umujyi wo muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ihuriro ry’amashyaka MRCD-Ubumwe Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije ryasohoye itangazo rivuga ko “nta mpapuro zizwi zishakisha abanyabyaha zashyiriweho Bwana Rusesabagina”. Iri shyaka rivuga ko “yashimuswe”, izo nyandiko (mandat d’arrêt) “zikaba ziri guhimbwa ubu”.

Bwana Rusesabagina aregwa n’u Rwanda ibyaha byo “kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni…”

Rusesabagina ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu.

Abe bamuheruka ku wa kane

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ejo ku wa mbere tariki 31 Kanama 2020 yabwiye abanyamakuru ko igihugu Rusesabagina yafatiwemo kitatangazwa “ku nyungu z’ubutabera n’iperereza rikiri kuba”.

Faustin Twagiramungu, umuvugizi wa MRCD-Ubumwe, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Bwana Rusesabagina, ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika, ko bwa nyuma amuheruka ari mu mujyi wa San Antonio, Texas muri Amerika aho yari amaze amezi arenga atandatu.

Yagize ati: “Tuzi neza ko yafashwe ari wo mujyi avuyemo, gusa ntitwamenye ko azajya mu rugendo. Yari mu bintu bye bwite bitari ibi by’amashyaka n’impuzamashyaka tubamo.”

Anaïse Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina, yabwiye BBC ko se “yari mu rugendo i Dubai”. Ati: “Yahageze ku wa kane, nibwo bwa nyuma duheruka kumwumva atubwira ko ahageze ntabwo twongeye kumwumva kuva ubwo kugeza uyu munsi [ku wa mbere] ubwo twabonye ko yafashwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Akomeza ati “Ntabwo tuzi uko yageze hariya n’ibyabaye, ni yo mpamvu dutekereza ko yashimuswe kuko ntabwo yari kujya mu Rwanda ku bushake bwe.” Bikekwa ko ibihugu birenze kimwe byagize uruhare mu guhanahana amakuru no gufata no kugeza mu Rwanda Bwana Rusesabagina.

Ntibizwi neza niba yarafatiwe i Dubai cyangwa mu gihugu cya Afurika, leta y’u Rwanda ntacyo ivuga kuri ibi. Byinshi byitezwe kumenyekana mu gihe yatangira kumvwa mu bucamanza.

Anaïse Kanimba avuga ko ubu nk’umuryango we bari gusaba leta z’Ububiligi na Amerika kubafasha ngo se “bamugarure aho akwiye kuba ari”.

Itangazo ryasohowe na ‘Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation’ rivuga ko “yashimuswe agashyikirizwa u Rwanda mu buryo budasanzwe”.

Iri tangazo rivuga ko mu myaka irenga 10 abakozi b’u Rwanda “bakomeje gutera urugo rwa Rusesabagina, kumutera ubwoba, no kugerageza kenshi kuburizamo imbwirwaruhame ze.”

Bwana Twagiramungu we avuga ko mu mezi arindwi ashize inzego z’umutekano z’Ububiligi zasatse urugo rwe, ko u Rwanda rwazisabye ko afatwa akoherezwa mu Rwanda ariko izo nzego ntizibyemere.

Ibyo aregwa birazwi, ariko byinshi ku ifatwa rya Rusesabagina bishobora kumenyekana agejejwe imbere y’ubucamanza.

Amategeko mu Rwanda avuga ko uwafashwe aregwa ibyaha n’ubugenzacyaha (RIB) agezwa imbere y’ubushinjacyaha mbere y’iminsi itanu, ubushinjacyaha nabwo bukagira iminsi itanu yo kumugeza imbere y’urukiko aho aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Prof Pacifique Malonga m says:
    September 1, 2020 at 1:49 pm

    Niba koko ibivugwa ko Rusesabagina yisanze yageze muri RIB biragaragaza ko habayeho ubufatanye n ‘ izindi mpande kandi bisobanuye imikoranire myiza y’ u Rwanda n ‘ amahanga ! Abantu rero nibategereze icyo ubutabera buzashyira ahabona kuko Rusesabagina we aho ari harasobanutse !

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga