• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Ubushinwa n’Ubuhinde bikomeje gushyamirana bipfa ubutaka

Umwanditsi
September 1, 2020

Kuri uyu wa 31 Kanama 2020, hagati y’Igihugu cy’Ubushinwa ndetse n’Ubuhinde hongeye kuzamuka icyuka kitari cyiza cyakuruwe no kuba buri gihugu gishinja ikindi kurengera imbago z’urubibe rwo mu misozi ya Himalaya.  

Uku gushinjanya hagati y’ibi bihugu bibarwa mu byambere ku Isi mu kugira abaturage benshi, kubaye hashize amezi abiri habaye ugushyamirana kwahitanye abasirikare bagera kuri 20 b’abahinde.

Ubuhindi bushinja Ubushinwa gushaka kurengera urubibe rwabwo mu ntara ya Ladakh kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu gihe Ubushinwa nabwo buvuga ko abasirikare b’Ubuhindi babigerageje kuri uyu wa mbere.

Ibi bihugu uko ari bibiri bivuga ko bizarwanira ubutaka bwabyo. Urwango hagati y’ibi bihugu bitunze ibitwaro bya kirimbuzi-Nikleyeli, ubu rugeze ku rugero runini kuva birwanye biturutse ku makimbirane y’urubibe mu mwaka wa 1962.

Ibiganiro bya kidipolomasi na gisirikare hagati y’ibi bihugu nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, nta ntambwe byagezeho. Minisitiri w’ingabo yavuze kuri uyu wa mbere ko abasirikare b’Ubushinwa bakoze ibikorwa by’ubushotoranyi kuwa Gatandatu. Mugenzi we w’Ubushinwa nawe yavuze ko Ubuhinde bwaciye ukubiri n’ubwigenge bw’Ubushinwa mu bikorwa bwakoze kuwa mbere kandi busaba Ubuhinde gusubiza inyuma abasirikare babwo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga