• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Perezida w’Ubufaransa yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere muri Iraki, ruganisha ku by’umutekano

Umwanditsi
September 2, 2020

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron ari i Bagdad guhera kuri uyu wa 02 Nzeri 2020, mu rugendo rwa mbere mu gihugu cya Iraki. Ni we mutegetsi ukomeye cyane ugendereye iki gihugu kuva Minisitiri w’Intebe, Mustafa Al Kadhimi ageze ku butegetsi mu kwezi kwa gatanu.

Urugendo rwa Perezida Macron rugenewe gukomeza umutekano mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati y’isi. Asoje kubonana na Prezida wa Iraki, Barham Salih, perezida Macron yatangaje mu butumwa ku rubuga rwa twitter ko amahanga ahangayikishijwe n’umutekano wa bose mu karere.

Amenyesha ko yaje gushyigikira Iraki mu gihe ihanganye n’ibibazo bitari bike. Macron avuga ko hari ibibazo bitari bike bibangamiye ubwigenge bwa Iraki, byaba ibiri hagati mu gihugu cyangwa mu karere.

Yamenyesheje ko ingabo z’Ubufaransa zirimo gufatanya n’ingabo za Leta ya Iraki mu rugamba rwo gutsinda intagondwa. Minisitiri w’intebe mushya wa Iraki, Mustafa Al Kadhimi, yifuje gushyiraho politike yo hanze yigenga y’igihugu cye, itagendera ku mabwirizwa y’igihugu cya Irani kuva ashyitse ku butegetsi mu kwezi kwa gatanu.

Itangazamakuru rya Leta ya Iraki nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, rimenyesha ko Macron azaganira ibyerekeye gukorera hamwe mu bijyanye n’umutekano n’abategetsi ba Iraki.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga