• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
18/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
18/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
18/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Nyaruguru: Abantu 5 bafashwe bakekwaho gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Umwanditsi
September 3, 2020

Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ngera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2020 yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zikunze kugaragara muri uyu murenge. Hafashwe abantu 5 bafatanwa litiro 1985.

Abafashwe ni Ntakirutimana Emmanuel w’imyaka 27, yafatanwe litiro 610, Manirakiza Janvier yafatanwe litiro 350, Bizimungu Sylvestre yafatanwe litiro 850, Hakizimana Joseph yafatanwe litiro 100, Siborurema Jean Claude yafatanwe litiro 95 na Irakoze Claude wafatanwe amacupa 17 y’inzoga yitwa mererwa neza.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Senior Superintendent of Police (SP) Alphonse Mayinga yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ko hari abaturage bakora bakanaranguza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Abaturage bo muri uriya mudugudu wa Mutakwa mu kagari ka Fugi nibo batanze amakuru ko abaturanyi babo bakora inzoga zitujuje ubuziranenge bakanaziranguza mu bacuruzi bato. Twahise dutegura igikorwa cyo kujya kurwanya izo nzoga”.

SP Mayinga yakomeje avuga ko usibye no gukora inzoga zitemewe, ziriya nzoga ziranguzwa abacuruzi bato bakajya kuzicuruza mu tubari nyamara tutemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19.

Yagize ati”Ziriya nzoga ubusanzwe ntizemewe ariko noneho banarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakajya kuzicuruza mu tubari, utubari ntitwemewe muri ibi bihe”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere Nyaruguru yakomeje akangurira abaturage kwirinda inzoga z’inkorano kuko zabagiraho ingaruka ku buzima ndetse zikaba zinabakoresha ibyaha bagafungwa.

Ati”Ziriya nzoga zikorwa mu bintu bitazwi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uzinywa, ikindi kandi ni kenshi tubona ibirego bituruka ku businzi bwa ziriya nzoga aho abantu barwana bagakomeretsanya, amakimbirane mu miryango n’ibindi bitandukanye”.

SP Mayinga nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira n’abandi gufatanya na Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba ndetse n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano. Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga