• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
19/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
19/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
19/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Mozambique: Amnesty irashaka ko hakorwa iperereza ku mugore warashwe inshuro 36 yambaye ubusa

Umwanditsi
September 16, 2020

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu urasaba ko hakorwa iperereza ryigenga nyuma yuko abagabo bambaye imyenda ya gisirikare bishe umugore utwite wambaye ubusa mu majyaruguru y’iki gihugu. Aya marorerwa guverinoma ikaba iyashinja inyeshyamba zitwaje intwaro.

Amashusho ya videwo yagaragaye ku cyumweru gishize yerekana abagabo bambaye imyenda y’ingabo bakubita umugore bashinjaga kuba mu mutwe w’ingabo hanyuma bamurasa mu mugongo ubwo yageragezaga guhunga.

Amnesty yagize ati: “Abantu bane bitwaje imbunda bamurashe inshuro 36 zose hamwe n’imbunda zitandukanye za Kalashnikov n’imbunda yo mu bwoko bwa PKM.” Umwe mu bagabo bambaye imyenda ya gisirikare yamukubise inkoni mu mutwe mbere yuko abandi barasa, muri video bavuga ko bamwicira iruhande rw’umuhanda.

Aya mashusho yafatiwe mu ntara y’amajyaruguru ya Cabo Delgado, aho inyeshyamba zigometse ku butegetsi zikorera

Umuyobozi wa Amnesty International muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Deprose Muchena yagize ati: “Iyi videwo iteye ubwoba ni urundi rugero rubabaje rw’ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu n’ubwicanyi butagira impuhwe bwabereye i Cabo Delgado kubanya Mozambike.”

Ku wa kabiri, Minisitiri w’imbere mu gihugu Amade Miquidade yavuze ko abicanyi ari abarwanyi bitwaje imbunda bambaye imyenda “isa” n’iy’ingabo za leta.

Mu magambo ye yagize ati: “Video yerekana amarorerwa akorerwa umugore utwite ni poropagande y’iterabwoba.” “Iyi videwo yakozwe n’imitwe y’iterabwoba mu kujijisha rubanda kandi ntabwo ari ubwa mbere bibaye.”

Mu mashusho yakwirakwijwe ku wa mbere, iri tsinda rivuga ko uyu mugore ari “al-Shabab” – izina ry’umutwe witwaje intwaro ukorera mu majyaruguru y’igihugu kuva mu 2017.

Igisirikare cya Mozambike, cyagiye mu ntambara n’inyeshyamba zo muri iyo ntara nacyo kibamo imishinga ya gaze irimo gutunganywa n’ibikorwa bya peteroli , cyavuze ko kibona ko aya mashusho atangaje kandi ateye ubwoba, kandi “ikiruta byose, yamaganwa”

Amnesty, yavuze ko abagabo bambaye imyenda ya gisirikare bamwishe kubera ko yari yabateye umugongo, yanga kubereka aho inyeshyamba zihisha.

Mu cyumweru gishize, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko wagenzuye amashusho yerekana kugerageza guca umutwe, iyicarubozo, gucamo ibice bivugwa ko ari abarwanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’iyicwa ry’urukiko.

Source:Aljazeera

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga