• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Imfungwa zigera kuri 200 muri Uganda zatorotse Gereza zinatwara imbunda n’amasasu

Umwanditsi
September 17, 2020

Abategetsi bavuga ko imfungwa zirenga 200 zatorotse gereza yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda bituma ubuzima buhagarara mu mujyi iherereyemo, mu gihe inzego z’umutekano zigerageza kuzikurikirana.

Amakuru avuga ko izo mfungwa zishe umusirikare umwe washatse kuzihagarika ubwo zatorokaga gereza ya Moroto, mbere yuko zihungira mu misozi. Abasirikare n’abacunga-gereza barimo gukurikirana abo batorotse, amakuru avuga ko batorokanye imbunda 15 n’amasasu.

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko mu mirwano yabaye mu ijoro ryacyeye imfungwa ebyiri zari zatorotse zongeye gufatwa naho ebyiri ziricwa.

Iyo gereza yubatse ku birenge by’umusozi wa Moroto, ahantu hitaruye umujyi wa Moroto, umujyi mukuru mu karere ka Karamoja.

Nkuko inkuru y’ibiro ntaramakuru Associated Press ibivuga, izo mfungwa ziyambuye imyenda y’umuhondo iziranga ubundi zihungira mu misozi zambaye ubusa mu kwirinda ko hagira uzitahura.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda nkuko BBC ibitangaza, bivuga ko kurasana kwabayeho kwatumye ubuzima buhagarara mu mujyi wa Moroto.

Akarere ka Karamoja gakunze kurangwamo umutekano mucye kubera kwiba amatungo n’ibikorwa by’urugomo rukoreshejwe imbunda, nkuko umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire uri i Kampala abivuga.

Yongeraho ko gahunda ya leta yo mu myaka ya 2000 yo kwaka intwaro abaturage bazitunze bitemewe n’amategeko yatumye nyinshi ziva mu maboko y’abasivile, ariko ko hakomeje kubaho ubushyamirane bwa hato na hato mu baturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga