• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Igihembwe cy’Ihinga mu gishanga cya Ruboroga, gitangiranye ubwishingizi bwa Hegitali 110

Umwanditsi
September 23, 2020

Abahinzi ba Koperative Indatwa za Kamonyi bahinga mu gishanga cya Ruboroga, kuri uyu wa 22 Nzeri 2020, bari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’izindi nzego batangije igihembwe cy’ihinga A. kuri Hegitari 130 z’iki gishanga, Hegitari 110 zatangiranye ubwishingizi bwa goboka umuhinzi igihe ibikorwa bye bihuye n’ibibazo.

Abahinzi bibumbiye muri iyi Koperative“ Indatwa za Kamonyi”, bishimira kuba batangiye igihembwe cy’ihinga A bashinganishije imyaka yabo. Bavuga ko ari ikimenyetso na gihamya ko nta gihombo mu byabo kabone n’ubwo bahura n’ibiza.

Kuba batangiye ihinga hakiri kare, bavuga ko byatewe nuko babwiwe ko muri iki gihembwe imvura ishobora kuzaba nkeya. Bahimira kandi kuba ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baje kubafasha gutangiza iki gihembwe.

Tuyisenge Ernest, Umuyobozi wa Koperetive Indatwa za kamonyi avuga ko guhinga bafite ubwishingizi biha umuhinzi kumva atekanye kuko mu bihe byashize ngo hari ubwo bagiye bahinga bagahura n’ibiza, imyaka ikangirika yaba inyungu bari biteze, byaba se ayo bashoye, bakabura byose. Ashishikariza amakoperative n’abahinzi muri rusange gufata ubwishingizi bw’ibyo bakora kuko bitanga umutuzo n’umutekano.

Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka kamonyi, asaba abahinzi ko nubwo bafashe ubwishingizi, ariko banagomba kwita ku kubungabunga iki Gishanga cya Ruboroga, baharanira gufata amazi amanuka mu misozi igikikije ndetse n’ava ku nzu, yose agira uruhare mu kucyangiza mu gihe cy’imvura nyinshi.

Meya Tuyizere.

Meya Tuyizere, avuga ko icyo umuturage yigiriyemo uruhare kukirinda bimworohera kurusha kuba yahawe ibikorwa birangiye. Asaba buri wese kumva neza inshingano z’ibyo asabwa mu kubyaza iki gishanga umusaruro no kubaka iterambere rirambye.

Kayumba John, umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB ya Muhanga ishinzwe uturere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango, avuga ko ubu buri muhinzi wafashe ubwishingizi mu gishanga cya Ruboroga nta mpungenge afite kuko nubwo ngo haba Ibiza ubwishingizi buzamugoboka. Avuga kandi ko nka RAB batanze abashinzwe ubuhinzi ( ba Agoronome) bo gufasha abahinzi umunsi ku wundi, bityo ikibazo cyose bagira bakaba bafatanya kugikemura.

Igishanga cya Ruboroga gihuza imirenge ya Rugalika, Nyamiyaga na Mugina. Muri iki gihembwe cy’ihinga A hahinzwe ibigori, mu gihe bari basaruyemo ibitunguru. Abahinzi bafashijwe n’abafatanyabikorwa bahawe ifumbire ndetse n’imbuto ku buntu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga