• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Rubavu: Bamwe mubakekwaho gukwirakwiza urumogi batawe muri yombi

Umwanditsi
September 23, 2020

Kuri uyu wa 21 Nzeri 2020, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe Niyontegereje Samuel w’imyaka 36 na Nzayituriki Emmanuel w’imyaka 26. Bafatanwe ibiro 10 by’urumogi bacuruzaga mu baturage, bafatiwe mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze, Akagari ka Kanyirabigogo, Umudugudu wa Kabana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage aho batanze amakuru.

Yagize ati “Hari umuturage wari ufite amakuru ko Niyontegereje acuruza urumogi. Yakoranye n’abapolisi bajya kwa Niyontegereje bamusangana ibiro 10 by’urumogi. Abapolisi bamaze gufata Niyontegereje yababwiye ko urumogi aruhabwa na Nzayituriki.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Nzayituriki amaze gufatwa yemeye ko ariwe warumuhaye ndetse ko ariwe ujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuruzana.

Ati“ Twari dusanzwe dufite amakuru ko Nzayituriki ajya muri Congo kuvanayo ibicuruzwa bya magendu ibyo bakunze kwita gucoracora. Twari tutarabasha kumufatira mu cyuho ariko uru rumogi rutumye afatwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko abishora mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibindi byaha ko babireka kuko ku bufatanye n’abaturage bazajya bafatwa babihanirwe. Yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora yabateza imbere.

Ati“ Ruriya rumogi ruba ruje kwangiza urubyiruko rw’u Rwanda, niyo mpamvu ubu abaturage bahagurukiye gukorana na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ababikwirakwiza”.

Bariya bafashwe nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga