• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Itariki nshya ya Commonwealth(CHOGM) izabera mu Rwanda yatangajwe

Umwanditsi
September 24, 2020

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nzeri 2020 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Rt Hon Patricia Scotland, batangaje umunsi mushya w’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) yagombaga kubera i Kigali muri Kamena 2020 ariko isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Itariki nshya yemeranijweho n’ibihugu bigize uyu muryango izaba icyumweru cyo ku ya 21 Kamena 2021. Inama ya CHOGM isanzwe ikorwa buri myaka ibiri kandi niyo nama nkuru ya Commonwealth igisha inama kandi ifata ibyemezo. Abayobozi ba Commonwealth bahisemo u Rwanda nk’abakira inama yabo itaha ubwo bahuraga i Londres mu 2018.

Perezida Kagame yagize ati: “CHOGM Rwanda 2021 izaba umwanya udasanzwe wo kungurana ibitekerezo ku mbogamizi nini z’ikoranabuhanga, ibidukikije, n’ubukungu n’amahirwe ahura n’umuryango wa Commonwealth, cyane cyane urubyiruko rwacu, kandi ibyo bikaba ari ingorabahizi biturutse ku cyorezo cya Covid-19. U Rwanda rutegereje guha ikaze intumwa zose n’abitabiriye Kigali umwaka utaha mu nama itekanye kandi itanga umusaruro”.

Umunyamabanga mukuru yagize ati: “Muri aya mateka ya CHOGM, ya mbere muri Afurika muri iki kinyagihumbi, turategereje ko abayobozi ba Commonwealth bazahurira hamwe kugira ngo bafate ingamba zifatika ku bibazo bikomeye twese duhura nabyo”.

Ati: “Inama zacu mu Rwanda zizaduha amahirwe nyayo yo kwibanda ku guhangana na COVID na nyuma, ariko kandi tuzi ko icyorezo kitagabanije byihutirwa ibibazo by’isi yose nk’imihindagurikire y’ikirere, ubukungu bw’isi, ubucuruzi n’iterambere rirambye bikenewe bizakemurwa byimazeyo binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byinshi no gufashanya”.

Inama y’abayobozi, ibanzirizwa n’inama z’abahagarariye imiyoboro ya Commonwealth y’urubyiruko, abagore, sosiyete sivili n’ubucuruzi, izabera mu murwa mukuru w’u Rwanda mu mujyi wa Kigali.

Umuryango wa Commonwealth ni ishyirahamwe ry’ubushake bw’ibihugu 54 byigenga. Uhagarariye kimwe cya gatatu cyisi ituwe na miliyari 2,4 kandi ikubiyemo ubukungu bwateye imbere ndetse n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. 32 mu banyamuryango ni ibihugu bito, harimo n’ibihugu byinshi byo mu birwa.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga