• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
19/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
19/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
19/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
19/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
19/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
19/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
19/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Brazil: Icyizere cyo kugira ubwirinzi kuri Coronavirus cyayoyotse nyuma y’imibare yongeye kuzamuka

Umwanditsi
September 29, 2020

Nyuma yo kwibasirwa bikomeye n’iki cyorezo cya Coronavirus, hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatanu, aho byavuzwe ko gucukura imva z’abapfuye bigoye ababikora kubera ubwinshi bwabo, abapfaga baragabanutse cyane muri Manaus. Gusa, bongeye gutungurwa n’iki cyorezo mu gihe bari bizeye ko bamaze kugira ubwirinzi.

Manaus ni umurwa mukuru wa leta ya Amazonas muri Brazil, abandura coronavirus bongeye kwiyongera cyane. Ubushakashatsi bw’abahanga bwashyizwe ku rubuga medRxiv bwavugaga ko abatuye Manaus bashobora kuba barageze ku bwirinzi.

Ibyo ngo byari ku kigero cy’uko abantu benshi umubiri wabo wagize ubwirinzi kuri iyi virusi nyuma yo kuyikira ku buryo batongeraga kuyirwara cyangwa kuyanduza. Abo bahanga bagereranyaga ko hejuru ya 66% by’abatuye uyu mujyi imibiri yabo imaze kugira ubwirinzi kuri Covid-19.

Uwayoboye ubu bushakashatsi yagize ati: “Ibimenyetso byose birerekana ko impamvu yo kuba barahuye cyane n’iyi virusi byaba byarateye kugabanuka kw’abandura n’impfu”. Gusa ubu ibintu byahindutse, virusi yongeye kwiyongera.

Nyuma y’uko bari bafunguye ibintu byose vuba vuba, ku wa gatanu w’icyumweru gishize abategetsi bongeye kubuza abantu benshi guhura no kujya mu birori, mu gihe cy’iminsi 30. Bashyizeho n’amasaha ntarengwa yo gufungura amaduka n’inzu zigurisha amafunguro.

Ukuriye uyu mujyi, Arthur Virgilio yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro ariwe ibi byabazwa. Ati: “Leta igomba gufata ibi nk’ibintu bikomeye kandi ikavugisha ukuri”.

Abatavuga rumwe na Perezida Bolsonaro bamushinja gufata mu buryo bworoheje iki cyorezo, akirengagiza inama z’inzobere zo kurinda abantu kwegerana n’andi mabwiriza ajyanye n’ubwirinzi.

Brazil nkuko BBC ibitangaza, ubu ni cyo gihugu cya gatatu ku isi cyashegeshwe bikomeye na coronavirus, aho abarenga 4,700,000 batangajwe ko bayanduye, muri bo abarenga 140,000 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga