• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

‘‘Doda neza” kandi vuba, igitabo kizafasha kugabanya ibitumizwa imahanga

Umwanditsi
September 29, 2020

Umwuga w’ubudozi ni umwe muyitunze benshi mu gihugu cyane cyane urubyiruko rwacikirije amashuri cyangwa n’abandi bayarangije ariko bakabura akazi k’ibyo bigiye bagahitamo kwihugura muri uyu mwuga. Usibye kandi urubyiruko usanga rwiganjemo, unasanga hari nabakuze bawukora kandi bawumazemo igihe kinini.

N’ubwo aba bose bawukora, usanga abawize ku buryo bashobora kuwukora ku rwego mpuzamahanga ari mbarwa, ibi bigatuma bawukora mu buryo bo bita gakondo, bigatuma ibyo bakora bihera ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Nyirahabimana Alphonsine, nyuma yo gukora igihe kinini mu ruganda rwakoraga amashashi, avuga ko yaje kubivamo akajya kwiga ubudozi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo akaba amaze imyaka 21 akora akazi ko kudoda. Avuga ko muri iyi myaka yose amaze byamufashije kwibeshaho kuko ashobora kwigurira buri kimwe kandi yiyubakiye inzu ndetse bimufasha no kurihira abana be amashuri.

We hamwe nabagenzi be bakorana yemeza ko kuba badoda ariko batarabyize ku rwego mpuzamahanga bigira ingaruka kuribo ndetse no ku gihugu kuko usanga ibyo bakora bihera ku isoko ryo mu Rwanda, ibi bigaturuka kukuba ntabipimo mpuzamahanga bakoresha mu kazi kabo.

Mu gushaka igisubizo cyo gukora ibintu biri ku rwego mpuzamahanga kuburyo n’abakora akazi ko kudoda imyambaro mu Rwanda barenga imbibe bakagera no kumasoko yo hanze, Bizumuremyi Isaac inzobere mu kudoda akaba amaze imyaka 24 avuga ko yagize igitekerezo cyo kwandika igitabo yise (Doda neza kandi vuba) cyizafasha amashuri y’imyuga yigisha ibijyanye n’ubudozi ku rwego mpuzamahanga ndetse kigafasha n’abandi bose bakenera guhugura abadozi ariko bigakorwa ku rwego mpuzamahanga.

Usibye kuba iki gitabo gikubiyemo uburyo ushobora kudoda ukoresheje ibipimo mpuzamahanga, Isaac avuga ko cyanafasha abantu gukora bari mu rugo kandi bagakora byinshi mu gihe gito kuko iyo uzi ibipimo mpuzamahanga bidasaba ko upima umuntu, ko kandi ibi byanafasha kwirinda zimwe mu ndwara zishobora kwanduzanya harimo nka Virus ya Corona.

Yagize ati:”Igitekerezo cyaje cyera ariko mu gihe hari hatangiye bino bihe bya Corona byatumye ntekereza uburyo nakwandika igitabo kivuga kuburyo bwo gupima mpuzamahanga kugirango abadozi babe bashobora no kuba bakwikorera inganda nto bari mu rugo iwabo bitabaye ngombwa ko bagenda bapima umuntu ku giti cye, kuko bigaragara ko gupima umuntu umukozaho metero bishobora gukwirakwiza indwara kandi bikaba bidatanga umusaruro ku buryo bufatika”.

Usibye kuba hari abadozi bakora uyu mwuga batarawize kandi n’ibigo byigisha ubukorikori bwo kudoda usanga bidafite integanyanyigisho yo ku rwego rushoobora gufasha urangije kwiga kuba yajya mu bindi bihugu agakora ku rwego rwiza.

Isaac avuga ko nyuma yo kubona amasomo yakuye mu bihugu by’amahanga, yafashe uyu mwanzuro wo kwandika igitabo akazagishyikiza ibigo byigisha ubukorikori mu gufasha abarangije kwisanga ku isoko mpuzamahanga.

Iyi nzobere mu kudoda, itangaza ko kudoda nabyo bikenera ama Software abafasha gukora kinyamwuga ariyo mpamvu asanga leta ifashije abafite ibitekerezo byo gukora neza bafashwa kubona andi masomo yisumbuyeho kuko usibye kuba byagirira akamaro ubikora byanafasha n’igihugu kuzamuka mu iterambere aho kujya gushaka umwenda uturutse mubushinwa ahubwo nabo bakaza kugura uwakorewe mu Rwanda.

Kugeza ubu Bizumuremyi Isaac, amaze gufasha abanyeshuri bagera kuri 20 bazi neza gukoresha ibipimo mpuzamahanga akaba afite umushinga wo kwagura ibi bikorwa aho azafasha ibigo bitandukanye kubona kuri iki gitabo kigaragaza ibipimo mpuzamahanga.

Leta yashyize imbere poritiki yo guteza imbere imyuga iciriritse mu rwego rwo gufasha umubare munini w’abaturage kubona imirimo no kuyihanga, ikaba yitezweho kuzamura abari munsi y’umurongo w’ubukene.

Mu bihugu by’i Burayi, ubukungu bwabo bushingiye ku mirimo iciriritse n’iri mu rugero (Small and medium work), ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda nayo yasanze ko iyi myuga iciriritse ariyo ikwiye gufasha abaturage kwiteza imbere.

Mu gihe urubyiruko rwaba rufite imyuga rukora cyangwa ruzi, byafasha kubona no guhanga imirimo itari mike, bityo n’abataragize amahirwe yo kwiga bakabasha kubona icyo bakora kuko imirimo ihangwa yaba ari myinshi.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

2 Comments

  1. bizumuremyi says:
    September 30, 2020 at 5:51 pm

    This book will help many People to get knowledge needed In tailoring and cutting on international standards

  2. Sande says:
    October 2, 2020 at 5:08 am

    Courage kbsa tubone imfashanyigisho turazikeneye

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga