• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/12/25
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
31/12/25
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
31/12/25
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)
31/12/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rugiye gufata umwanzuro ku bujurire bwa Kabuga Felicien

Umwanditsi
September 29, 2020

Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa ruzavuga kuri uyu wa wa gatatu tariki 31 Nzeri 2020 niba umunyarwanda Kabuga Felisiyani agomba kuburanishwa n’Ubufaransa cyangwa se urwego rwa ONU rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga  mpanabyaha rwari rwarashyireweho u Rwanda, TPIR.

Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa, ni rwo rwego rw’ubucamanza rwo hejuru, ni ukuvuga rwa nyuma, Kabuga yitabaje. Yaruregeye nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rw’i Paris narwo rwemereje mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2020 ko Kabuga agomba kujya kuburanira i Arusha muri Tanzania, imbere y’Urwego rwasigariyeho TPIR imaze gufunga imiryango.

Kabuga Felesiyani, yatawe muri yombi ku italiki ya 16 Gicurasi 2020 mu nkengero z’umujyi wa Paris, umurwa mukuru w’Ubufaransa, nyuma y’imyaka irenga 25 yari amaze ashakishwa. Akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. We arabihakana.

Kabuga, asaba kuburanishirizwa mu Bufaransa, we n’abavoka be bamwunganira bavuga ko adashobora gukora urugendo rurerure kugera i Arusha kubera ubusaza n’indwara zikomeye afite zirimo gisukali (Diabete), umuduko munini w’amaraso, n’indi yitwa “leucoaraïose”, indwara idakira igenda imubuza kugenda no kwinyagambura kandi ituma agenda arushaho kwibagirwa.

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris nkuko ijwi ry’Amerika ribitangaza, rwavuze ko Kabuga agomba kujya i Arusha. Urusesa imanza narwo ni ruramuka rubyemeje kuri uyu wa gatatu, leta y’Ubufaransa izaba ifite ukwezi kumwe kugirango ibishyire mu bikorwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5930 Posts

Politiki

4179 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga