• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
30/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
30/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi

Ikiganiro kibi giheruka guhuza Perezida Trump na Biden kigiye gutuma amategeko ahinduka

Umwanditsi
October 1, 2020

Komisiyo ishinzwe gutegura ibiganiro mpaka muri Amerika, yavuze ko izahindura uko bizajya bikorwa kugira ngo ibiganiro bibiri bisigaye hagati ya Donald Trump na Joe Biden ntibizabe nk’igiheruka kuba.

Imwe mu ngamba nshya irimo kuzimya indangururamajwi y’umukandida ugerageje guca mu ijambo mugenzi we, nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru muri Amerika.

Ibi bikurikiye ikiganiro cyo mu ijoro ryo ku wa kabiri muri Amerika cyaranzwe no gucyocyorana, gucana mu ijambo ndetse no gutukana hagati y’aba bagabo. Abo ku ruhande rwa Perezida Trump bo bamaze kunenga umugambi w’iyi komisiyo.

Harateganywa iki mu biganiro bitaha?

Commission on Presidential Debates (CPD) yatangaje ko “hari ibyongerwa mu buryo busanzweho kugira ngo ibiganiro bisigaye bizabe bifite umurongo”. CPD ivuga ko “izareba yitonze impinduka zakorwa” ikazazitangaza vuba.

Iyi komisiyo ishimira uwayoboye ikiganiro cya mbere, umunyamakuru Chris Wallace, ku “bunyamwuga n’ubuhanga” mu kugerageza ngo ikiganiro cyo ku wa kabiri kigende neza.

Perezida Trump yaciye mu ijambo mukeba we Joe Biden inshuro 73 mu minota 90 ikiganiro cyamaze, byavuyemo guterana amagambo, kutubahana mu mvugo no gutukana bya hato na hato.

Perezida Trump yibajije niba Bwana Biden afite ubwenge, Biden nawe yise Trump “umuntu usa nabi wo gusetsa” ndetse agera aho amubwira ati: “Wafunga umunwa, wa mugabo we?”.

Televiziyo CBS News ivuga ko yabonye amakuru ko iriya komisiyo igiye gufata igihe cy’amasaha 48 ihindura amategeko n’amabwiriza by’ibiganiro mpaka bizakurikiraho.
Kugenzura indangururamajwi z’abakandida ni kimwe mu biri ku isonga nk’uko CBS ibivuga, hagamijwe kubabuza gucana mu ijambo cyangwa guca mu ijambo uyoboye ikiganiro.

Abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza aba bagabo bazabwirwa iby’aya mabwiriza mashya, ariko ngo nta kuyajyaho impaka.

Babivuzeho iki?

Tim Murtaugh, ushinzwe itumanaho mu ruhande rwamamaza Perezida Trump, ikiganiro cyo ku wa kabiri yavuze ko cyaranzwe no “gutanga ibitekerezo mu bwisanzure”.

Bwana Tim kuri izi mpinduka zigiye kuba yagize ati: “Bagiye gukora ibi kuko umuntu wabo mu kiganiro yakubiswe hasi”. Yongeraho ko shebuja Trump ari we watsinze ikiganiro cyo ku wa kabiri.

Kate Bedingfield, wungirije ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Bwana Biden yavuze ko shebuja azitabira ikiganiro “ku mategeko yose komisiyo izaba yashyizeho yo kugenzura imyitwarire ya Donald Trump”.

Ikiganiro mpaka gikurikiraho nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, giteganyijwe kuwa 15 Ukwakira 2020 i Miami muri Florida.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5899 Posts

Politiki

4150 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1024 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga