• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Abacamanza bazaburanisha Kabuga Felecien i Arusha bamenyekanye

Umwanditsi
October 2, 2020

Urwego rwa ONU/UN rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha rwatangaje kuri uyu wa 02 Ukwakira 2020 abacamanza batatu bazaca urubanza rwa Kabuga Felicien ubwo azaba aburana n’ubushinjacyaha.

Kuwa gatatu tariki 30 Nzeri 2020, urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje iyoherezwa rya Bwana Kabuga kuri uru rukiko rwa ONU rufite icyicaro i Arusha, Tanzania n’ishami ryarwo i La Haye mu Buholandi.

Amategeko y’Ubufaransa ateganya ko iki kemezo, kitajuririrwa, gishyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze ukwezi.

Umwunganizi wa Kabuga, Emmanuel Altit yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bagiye gusaba ruriya rwego ko umukiriya we atoherezwa i Arusha ahubwo yakoherezwa i La Haye.

Umucamanza Iain Bonomy ukomoka muri Scotland/Ecosse niwe uzaba ukuriye iyo nteko, azafatanya na Graciela Susana Gatti Santana wo muri Uruguay na Elizabeth Ibanda-Nahamya wo muri Uganda.

Itangazo rivuga ishyirwaho ry’aba bacamanza ntirisobanura igihe urubanza rwa Bwana Kabuga ruzatangirira.

Bwana Kabuga w’imyaka 85 (we avuga ko afite 87) ni umuntu washakishwaga cyane mu baregwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Urukiko rwa Arusha rwavuze ko ashakwa n’ubutabera bwa mbere mu 1997 nk’uko rubivuga, yafashwe mu kwezi kwa gatanu hafi y’i Paris, nyuma y’imyaka 23.
Mu rukiko rw’i Paris, yavuze ko ibyaha aregwa ari “ibinyoma”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga