• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
19/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
19/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
19/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Africa y’epfo yafunguye imipaka ku bihugu bya Afurika

Umwanditsi
October 2, 2020

Afurika y’Epfo yafunguye imipaka ku bagenzi baturutse mu bihugu byose bya Afurika, ariko ikaba yakomeje gufunga imipaka ku bihugu bifite umubare munini w’ubwandu bwa coronavirus harimo Ubwongereza, Amerika n’Uburusiya.

Kuva kuri uyu wa kane tariki 01 Ukwakira 2020, iki gihugu cyavuze ko imipaka yo ku butaka ndetse n’ibibuga by’indege bitatu byingenzi i Cape Town, Durban na Johannesburg bifungurwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Naledi Pandor yavuze ko abagenzi bose bahageze bagomba kwerekana icyemezo cy’ibizamini bya Covid-19 baturutse mu bihugu byabo.

Abagenzi baturuka mu bihugu bifite ubwandu buri hejuru n’impfu ziri hejuru ntibazemererwa kwinjira muri iki gihugu.

Ku wa gatatu, Madamu Pandor yabwiye abanyamakuru ati: “Abenegihugu ni abashoramari, abadipolomate, abafite viza zifite ubuhanga buhanitse ndetse n’abacuruzi baturuka mu bihugu bifite ibyago byinshi”.

Abagenzi bagaragaza ibimenyetso bya coronavirus cyangwa batipimishije bazakoresha amafaranga yabo mu kwivuza.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu cyibasiwe kurusha ibindi muri Afurika mu bijyanye na coronavirus. Kugeza ubu imaze kwemeza abamaze kwandura Covid 19 bagera ku 674.000, hafi kimwe cya kabiri cy’umubare uri ku mugabane wa Afurika.
Source: BBC

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga