• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Perezida Donald Trump n’umugore we Melania basanzwemo Coronavirus

Umwanditsi
October 2, 2020

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko we n’umugore we Melania Trump babasanzemo icyorezo cya coronavirus kandi ubu bagiye mu kato. Perezida Trump w’imyaka 74 yatangaje aya makuru kuri Twitter. Yanditse ati: “Ibi tuzabivamo hamwe”.

Ibi ni nyuma y’uko bamwe mu bakorana nawe bya hafi babasanzemo iki cyorezo.
Hope Hicks, umujyanama we w’imyaka 31, niwe muntu wa hafi cyane bakorana baheruka gusangamo Coronavirus.

Madamu Hicks yajyanye nawe mu ndege ya Air Force One ubwo muri iki cyumweru yari agiye mu kiganiro mpaka cyabereye muri leta ya Ohio.

Sean Conley, umuganga wa Bwana Trump yasohoye itangazo rivuga ko perezida n’umugore we “bombi ubu bameze neza, kandi bagiye kuguma mu rugo muri White House kugira ngo bakire”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uyu muganga yizeye ko “perezida ari bukomeze gukora inshingano ze nta kirogoya mu gihe ari gukira, kandi nzakomeza kubaha amakuru y’uko bizagenda”.

Mu kiganiro kuri telephone kuri Fox News kuwa kane nijoro, Perezida Trump yavuze ko we na Melania “bamara igihe kinini bari kumwe na Hope”.
Ubusanzwe, buri munsi ibiro bya White House bisuzuma uwundi muntu wese uba uri bubonane na perezida.
Kuwa kane nijoro, Perezida Trump yari yavuze ko we n’umugore we w’imyaka 50, bagiye kwishyira mu kato nyuma y’uko Madamu Hope bamusanzemo iyi ndwara.
Yari yanditse nabwo kuri Twitter ati: “Hope Hicks, umaze igihe akora cyane ataruhuka na gato, bamusanzemo Covid-19. Birakomeye!. First Lady nanjye dutegereje ibisubizo”. Hagati aho turaba dutangiye kujya mu kato!”.

Perezida Trump, siwe mutegetsi wa mbere ku isi wanduye iki cyorezo. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Minisirtiri w’intebe w’ubwongereza Boris Johnson yarayanduye, Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil nawe yaje kuyandura. Bombi barayikize nubwo Johnson we yageze aho imumerera nabi akaremba ndetse agafashwa guhumeka.
Source:BBC

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga