• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi: Coaster igonganye n’ivatiri hakomereka 6

Umwanditsi
October 3, 2020

Mu ikorosi ryiswe mu ry’Abasomari riherereye mu Murenge wa Musambira, hepfo gato y’isantere y’ubucuruzi, ku gicamunsi cy’uyu wa 03 Ukwakira 2020, ahagana ku i saa cyenda n’iminota itanu, impanuka y’imodoka ya Kampani itwara abagenzi ya Volcano igonganye n’ivatiri hakomereka abantu 6. Ni nyuma y’akavura kari kamaze gutosa kaburimbo.

Imodoka ya Kwasiteri-Coaster ya Volcano yari ihagurutse I Muhanga I saa munani n’iminota 45 yerekeza Kigali, nkuko shoferi wayo yabitangarije umunyamakuru wa intyoza.com, yazamukaga igana mu isantere y’ubucuruzi ya Musambira, mu ikorosi rihari ryiswe mu ry’Abasomari, igongana n’ivatire yamanukaga.

Ibiranga ibi binyabiziga byombi( Pulaki).

Muri iyi mpanuka, abantu batandatu barimo abashoferi b’imodoka zombi bakomeretse. Muri aba 6, harimo babiri bigaragara ko bakomeretse cyane. Umwe muri aba babiri yaviriranaga mu mutwe, ajyanwa hamwe na bane bandi ku kigo nderabuzima cya Musambira, mu gihe undi wa Gatanu yari akiri mu modoka avuga ko yavunitse ukuguru, hategerejwe ambiransi.

Umushoferi Ndahayo wari utwaye Kwasiteri, yabwiye umunyamakuru ko yahagurutse Muhanga I saa munani n’iminota 45, ubwo yazamukaga muri iri korosi agana mu isantere ya Musambira ngo yabonye ivatiri ita umuhanda imusanga mu mokono abura aho akwepera, impanuka iba irabaye.

Uko ivatiri yabaye.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ntoya, tutabashije guhita tumenya amazina, yabwiye umunyamakuru ko ibyabaye ntabyo yibuka. Uyu nawe ari mubatwawe kwa muganga I Musambira. Mu gihe twandikaga iyi nkuru, hashize isaha irenga nibwo ambiransi yavuye Kabgayi yahageze , itwara umwe muri 6 wasigaye mu modoka.

Abaturage bari bahuruye, ahabereye iyi mpanuka bavuga ko muri iri korosi kenshi hakunze kubera impanuka. Bavuga ko biba bibi cyane iyo nk’akavura kaguye cyangwa se hari ikindi cyose cyatuma umuhanda unyerera.

Imbere ku ruhande rw’imodoka kwa Shoferi wa Kwasiteri, uko habaye.

Ubwo umunyamakuru yageraga aha hantu impanuka ikimara kuba, yasanze Polisi iri mukazi ko kurwana no gufasha abakomeretse, gufasha imodoka ngo zibashe gutambuka neza no gushaka uko abakomeretse bagera kwa muganga.

Amafoto/intyoza

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga