• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri

Rubavu: Haravugwa umusore wafatanwe Miliyoni 13 z’ amafaranga y’amahimbano

Umwanditsi
October 5, 2020

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abakora amafaranga y’amahimbano bakanayakwirakwiza. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020 Polisi yafashe uwitwa Munguyiko Djabil w’imyaka 23. Yafatanwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600 y’amahimbano. Yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi.

Munguyiko yari umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), usibye kuba yafatanwe inoti zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600 anafatwa nk’umucurabwenge muri iki cyaha cyo kwigana amafaranga kuko yanafatanwe ibikoresho bitandukanye yifashishaga ayakora.

Yafatanwe inoti z’ijana 136 z’amadorali y’Amerika, yanafatanwe inoti 114 za bitanu mu mafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Munguyiko yafatanwe imishandiko 10 y’impapuro zikase neza mu ishusho y’amafaranga y’inoti za bitanu, mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho yifashishaga akora amafaranga y’amiganano.

CIP Karekezi yavuze ko Munguyiko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bagenzi be baheruka gufatwa. Yagize ati “Mu minsi ishize hari abandi bari bafashwe bigana amafaranga, nabo bari bafatiwe muri Rubavu, bavuze ko Munguyiko ariwe wabinjije mu kazi nk’umuyobozi wabo. Icyo gihe we ntiyafashwe yakomeje kwihisha kugeza ubwo yafatwaga kuri uyu wa Gatandatu”.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage nabo bagaragaje inzu yakorerwagamo ayo mafaranga, abapolisi binjiramo basangamo Munguyiko yihishemo afite biriya byose yafatanwe.

Inoti zose yakoraga zari zifite nimero imwe ariyo LG04727792 (ku madorali) na AB0939102 ku noti zo mu manyarwanda.

Tariki 29 Nzeri 2020 nibwo hari hafashwe bagenzi ba Munguyiko aribo Ngarambe Francis na Nsanzamahoro Innocent nabo bafatiwe i Rubavu mu murenge wa Gisenyi bafatanwe 1100 mu madorali y’Amerika.

CIP Karekezi yakanguriye abantu kuba maso ntibahe icyuho bene bariya banyabyaha ahubwo bakihutira gutanga amakuru.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Source:Rwanda Police

Inkuru yanditswe Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5868 Posts

Politiki

4119 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga