• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/11/25
Kamonyi-Ngamba: Byatangiye ahagana mu rukerera basaba Abaturage guhunga
23/11/25
Kamonyi-Mugina: Ku munsi w’Ubwiherero, bibukijwe kwita ku isuku
23/11/25
Kamonyi-Runda/Gihara: Polisi yataye muri yombi ukekwaho Ubucuruzi bw’Ibiyobyabwenge
23/11/25
Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w’ikipe y’Abana, azira gutwara Miliyoni z’Ababyeyi babo

Abahanga babiri bahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri Chimie 2020

Umwanditsi
October 7, 2020

Emmanuelle Charpentier na Jennifer Doudna nibo batangajwe nkabahwe igihembo kitiriwe Nobel muri Chimie kukazi bakoze mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gutunganya genome. Bateje imbere ibikoresho byo guhindura ADN.

Ubuvumbuzi bwabo, buzwi nka Crispr-Cas9, ni uburyo bwo guhindura ibintu byihariye kandi byuzuye kuri ADN bikubiye mu ngirabuzimafatizo. Abatsinze bazagabana amafaranga y’igihembo cya miliyoni 10 kronor (£ 861.200).

Emmanuelle Charpentier yagize icyo avuga ku ntsinzi ye, yavuze ko afite amarangamutima yo kwiga ibijyanye n’iki gihembo. Ati: “Iyo bibaye, uratungurwa cyane, kandi ukeka ko atari ukuri. Ariko biragaragara ko ari ukuri”.

Umuhanga mu bya Chimie Pernilla Wittung-Stafshede yagize icyo avuga ku byavumbuwe, yagize ati: “Ubushobozi bwo guca ADN aho ushaka bwahinduye ubumenyi muby’ubuzima”.

Umuhanga mu by’imiti, Claes Gustafsson yongeyeho ati: “Turashobora guhindura genome iyo ari yo yose, dushobora kubaza ibibazo byose.” Yongeyeho ko ishobora gukoreshwa mu kuvura indwara zishingiye ku ngirabuzima fatizo.

Charpentier na Doudna, bavuze ko “baremye udukasi dushobora gukoreshwa mu gucamo ADN”. Ibihembo bya Nobel byatangijwe n’umuhanga mu bya Chimie Alfred Nobel mu 1895 – umwaka umwe mbere y’urupfu rwe.

Urutonde rw’abatsindiye igihembo cyitiriwe Nobel muri Chimie mu myaka yatambutse;

2019 – John B Goodenough, M Stanley Whittingham na Akira Yoshino basangiye igihembo kubikorwa bakoze kuri bateri ya lithium-ion.

2018 – abavumbuzi ku byerekeye enzymes babonye igihembo ni Frances Arnold, George P Smith na Gregory Winter .
2017 – Jacques Dubochet, Joachim Frank na Richard Henderson bahawe igihembo cyo kunoza amashusho ya molekile y’ibinyabuzima
2016 – Jean-Pierre Sauvage, Fraser Stoddart na Bernard Feringa basangiye igihembo cyimashini zikora ibipimo kuri molekile.
2015 – Ubuvumbuzi mu gusana ADN bwatumye Tomas Lindahl na Paul Modrich na Aziz Sancar bahabwa igihembo.
2014 – Eric Betzig, Stefan Hell na William Moerner bahawe igihembo kubera kunoza imikurire ya microscopes optique.
2013 – Michael Levitt, Martin Karplus na Arieh Warshel basangiye igihembo, kubera gukora mudasobwa zigereranya uburyo bwa Chimie.
2012 – Akazi kagaragaje uburyo reseptor za protein zitanga ibimenyetso hagati yingirabuzimafatizo n’ibidukikije byatumye Robert Lefkowitz na Brian Kobilka batsindira iki gihembo.
Source:BBC

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5920 Posts

Politiki

4170 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1036 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga