• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
06/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

USA: Umupolisi ukekwaho kwica umwirabura George Floyd yarekuwe ku ngwate ya Miliyoni 1 y’Amadolari

Umwanditsi
October 8, 2020

Uwahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uregwa kwica George Floyd, umwirabura w’Umunyamerika utari witwaje intwaro, yafunguwe arishye amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amadolari y’ingwate (arenga miliyoni 970 mu mafaranga y’u Rwanda).

Derek Chauvin, yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 07 Ukwakira 2020 mu gitondo nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza.

Uwo mupolisi w’umuzungu yafashwe videwo arimo gutsikamiza ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe kigera hafi ku minota umunani, mbere yuko apfa ku itariki ya 25 y’ukwa gatanu uyu mwaka wa 2020.

Urupfu rwa Bwana Floyd, wari ufite imyaka 46, rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse hasabwa ko hakorwa amavugurura mu rwego rwa polisi. Byatijwe umurindi n’ubukangurambaga bwa ‘Black Lives Matter’, bivuze ngo ubuzima bw’abirabura bufite agaciro.

George Floyd, ubwo yari ashinzwe ivi ku ijosi yakomeje gutakamba abwira abapolisi ko atabasha guhumeka.

Bwana Chauvin yirukanwe ku kazi ke. Ubu ategereje urubanza rwe mu kwezi kwa gatatu mu mwaka utaha wa 2021. Aregwa ibyaha by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu.

Abandi bapolisi batatu bari kumwe – J Alexander Kueng, Thomas Lane na Tou Thao – na bo birukanwe ku kazi ndetse baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi.

Abo bahoze ari abapolisi baregwa mu rupfu rwa Bwana Floyd – rwabereye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota – ubu bose barishye ingwate barafungurwa. Bategereje urubanza rwabo mu mwaka utaha.

Ubwo Derek yari ashinze ivi kuri Floyd.

Kuva mu mpera y’ukwezi kwa gatanu, Chauvin yari afungiwe muri gereza irinzwe bikomeye ya Oak Park Heights yo muri leta ya Minnesota.

Kurekura Derek Chauvin byakiriwe gute?

Bwana Chauvin yarekuwe ku ngwate irimo ibyo agomba kubahiriza. Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko iyo ngwate yizejwe n’ikigo gitanga ingwate, nkuko bitangazwa na televiziyo CBS Minnesota.

Muri Amerika, abakora mu byo gutanga ingwate bizeza abategetsi kuriha amafaranga yose asabwa nk’ingwate mu gihe abaregwa badashobora kuyabona bo ubwabo cyangwa bananiwe kwitaba urukiko.

Mu kwezi kwa gatandatu, umucamanza yari yashyize ingwate ku gaciro ka miliyoni $1,25 hatarimo ibyo Chauvin agomba kubahiriza, cyangwa miliyoni $1 harimo n’ibyo agomba kubahiriza.

Ibyo birimo ko Chauvin atagomba kugira aho ahurira cyangwa ngo avugane n’abo mu muryango wa Bwana Floyd, gutanga imbunda ze no kudakora mu rwego rw’umutekano mu gihe ategereje kuburanishwa.

Bimwe mu bikorwa by’imyigaragambyo byabaye nyuma y’urupfu rwa Floyd.

Ben Crump, umunyamategeko uburanira umuryango wa Bwana Floyd, yavuze ko kurekurwa kwa Bwana Chauvin arishye ingwate ari “urwibutso rubabaje” ko “tukiri kure yo kubona ubutabera kuri George”.

Kugeza ubu, nkuko BBC ibitangaza, biteganyijwe ko abaregwa bose bazaburanishirizwa mu rubanza rumwe mu kwezi kwa gatatu mu mwaka utaha wa 2021, ariko umucamanza arimo gutekereza ku kuba buri umwe yaburanishwa ukwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga