• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Umusizi w’umunyamerika Louise Glück yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel 2020

Umwanditsi
October 9, 2020

Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2020, igihembo cyitiriwe Nobel m’ubuvanganzo cyahawe umusizi w’umunyamerika Louise Glück “kubera ijwi rye mu kuvuga imivugo ridashidikanywaho bituma aba ikirangirire ku isi hose”. Igihembo cyatangarijwe i Stockholm na Mats Malm, umunyamabanga uhoraho mu ishuri ry’ubuvanganzo muri Suwede.

Iri shuri ryatangaje ko Glück wavukiye i New York, ufite imyaka 77, akaba umwarimu w’icyongereza muri kaminuza ya Yale, yatangiye bwa mbere mu 1968 ubwo yabyaraga Imfura ye, kandi “bidatinze yamenyekanye nk’umwe mu basizi bazwi cyane mu buvanganzo bw’Abanyamerika”.

Bivugwa ko imivugo ye “irangwa no guharanira uburenzirano kuba umunyakuri ,” akenshi yibanda ku buzima bwo mu bwana no mu muryango, ndetse n’umubano wa hafi n’ababyeyi n’abavandimwe.

Iki gihembo gikubiyemo igihembo cya miliyoni 10 za kronor (arenga miliyoni 1.1 $), kije nyuma y’imyaka myinshi y’amakimbirane ku byamamare by’ubuvanganzo byamamaye ku isi.

Muri 2018 iki gihembo cyasubitswe nyuma y’uko ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byahungabanyije ishuri ryo muri Suwede, haza gutoranywamo rwihishwa abatsinze, kandi bituma abanyamuryango bitandukanya naryo.

Nyuma y’ibi iri shuri ryongeye kuvugurura mu rwego rwo kugarurira abashinze Nobel, abatsindiye ibihembo bibiri batowe umwaka ushize, igihembo cya 2018 kikaba cyarahawe Olga Tokarczuk wo muri Polonye ndetse n’igihembo cya 2019 cyahawe Peter Handke wo muri Otirishiya.

Igihembo cya Handke cyateje impagarara n’imyigaragambyo: kubari bashyigikiye cyane abaseribe mu myaka ya za 90 mu ntambara ya Balkan, yiswe imbabazi z’ibyaha by’intambara yo muri Seribiya. Ibihugu byinshi birimo Albania, Bosinia na Turukiya byamaganye umuhango wo gutanga umwe mu bagize komite itanga abahabwa iki gihembo yareguye.

Ku wa mbere, Komite yabatanga Nobel yatanze igihembo cya physiologiya n’ubuvuzi kubera kuvumbura virusi ya hepatite C yangiza umwijima. Ku wa kabiri igihembo cya fiziki cyateye intambwe ishimishije mu gusobanukirwa n’amayobera y’imyobo y’umukara, naho igihembo cya chimie ku wa gatatu cyahawe abahanga bavumbuye igikoresho gikomeye cyo guhindura gene.

Haracyari ibihembo ni ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’amahoro n’ubukungu.
Source: cbsnews

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga