• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kamonyi: Gitifu w’Akagari hamwe na Kontabure w’ikigo nderabuzima barafunze

Umwanditsi
October 13, 2020

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro ho mu Murenge wa Musambira witwa Elevanie Mukakazigaba, hamwe n’umucungamutungo-Comptable w’ikigo nderabuzima cya Karama witwa Daniel Renzaho barafunzwe nubwo bafashwe mu bihe bitandukanye.

Kuri Gitifu Mukakazigaba Elevanie, akekwaho kwaka umuturage ruswa y’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda ngo amufashe kumwishyuriza ibye. Yafashwe na RIB kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Gacurabwenge.

Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi bwemera ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ari mu maboko ya RIB ndetse bukavuga aho afungiye, nkuko bwabitangaje bubinyujije ku rubuga rwa Twitter rw’akarere.

Mu itangazo ry’ubuyobozi bw’Akarere, buvuga ko bwibutsa buri wese ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko, ko kandi butazihanganira uwo ariwe wese uzagaragarwaho ibikorwa nk’ibyo bya ruswa.

Ku birebana na Mukakazigaba Elevanie, amwe mu makuru intyoza ikesha abaturage na zimwe mu nzego zitandukanye mu karere ni uko ngo hari byinshi yari yaragiye yihanangirizwamo, akihanganirwa kugera nubwo uwari Mayor w’Akarere ka kamonyi, Alice Kayitesi ubu wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo igihe kimwe bari mu nama yigeze kumucyaha cyane ndetse akamubwira ko ashobora kuba ashaka ko RIB izinjira mubyo akora bitaheshaga isura nziza ubuyobozi. Ubanza ibyavuzwe na Giverineri Kayitesi icyo gihe akiri Meya bisohoye!

Ku mucungamutungo-Comptable w’ikigo nderabuzima cya Karama ariwe Renzaho Daniel, amakuru intyoza.com ikesha ubuyobozi bw’ubuzima muri aka karere ka Kamonyi, ni uko yafashwe hagati mu cyumweru gishize aho akekwaho kuba ngo yaratangaga Konti yiwe ikanyuzwaho amafaranga ya RSSB ubundi akayakoresha mu nyungu ze( ibi hamwe na byinshi kuri we turacyabicukumbura).

Aya makuru yose yaba aya Gitifu Elevanie Mukakazigaba, yaba aya Daniel Renzaho twagerageje kubaza umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020 ariko kugera twandika iyi nkuru twari tutarasubizwa, twamuhaye ibyo yadusabaga nk’amakuru ngo adufashe kuduha amakuru kuri aba bantu, twanagerageje kongera ku muhamagara mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020 ariko terefone ntabwo yari iriho.

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga